Site icon Rugali – Amakuru

Ese birashoboka ko abarashe abaturage i Rusizi ari bamwe bateye ibisasu muri Kigali barangiza bakabyegeka kuri Gen Kayumba?

RDF iri gushakisha abantu barashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi. Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye ubwicanyi bwakorewe abaturage babiri bo mu Karere ka Rusizi undi umwe agakomereka aho cyavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hatahurwe ababigizemo uruhare.

Ubu bwicanyi bwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa saba z’igitondo aho ngo abantu bari bitwaje imbunda bageze mu gasantere ka Kabuga kari mu Mudugudu wa Kabuga, bashyize ipine hafi y’inzu y’umuturage bikekwa ko bashakaga kuyitwika. Icyo gihe ngo umwana wo mu rugo rw’umuturanyi yasohotse agiye kwihagarika, akigera hanze bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

Nyuma y’urusaku rw’imbunda, abo bantu bataramenyekana banasanze abanyerondo aho bari bicaye babarasaho, umwe yitaba Imana, undi akomereka ku kaboko.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko umwana wishwe yari afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe undi n’uwakomerekejwe bari bacunze umutekano ku kigo nderabuzima.

Rikomeza rivuga ko ‘Abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda bahise berekeza i Burundi mu gihe iyi nsanganya yabereye hafi y’umupaka w’u Burundi. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye abagabye iki gitero’.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubwa polisi bwazindukiye ahabereye ubu bwicanyi bukorana inama n’abaturage mu rwego rwo kubahumuriza.

Igihe.com

Exit mobile version