Iradukunda Elsa, ni umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, ufite uburebure bwa 1,76cm akaba apima ibiro 50. Avuka i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ariko mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, yiyamamaje ahagarariye Intara y’Uburengerazuba.
Uyu mukobwa arangije amashuri yisumbuye, akaba yarize mu ishami rya HEG (Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi) mu kigo cya King David Academy. Kuba yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba kandi avuka i Kigali no kuba yariyamamaje arangije muri King David Academy, ni bimwe mu byo ahuriyeho na Miss Mutesi Jolly asimbuye kuri uyu mwanya.
Iradukunda Elsa, muri aya marushanwa ya Miss Rwanda 2017 yari afite umushinga wo gushyigikira gahunda ya Leta yo guca caguwa no gushyigikira iterambere ry’ibikorerwa mu gihugu imbere (Made in Rwanda).
Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yahise ahabwa igihembo cy’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi mu gihe cy’umwaka azamara yambaye ikamba azaba ahembwa amafaranga y’u Rwanda 800,000. Nyuma y’ibyo, hari n’ibindi bihembo byinshi yagenewe.
Source: Izuba Rirashe