BNR ngo yahombeje leta akayabo ka Miliyoni 43. Banki Nkuru y’igihugu BNR yashyizwe mu majwi na komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko, umutwe w’Abadepite ku kuba yarahombeje leta akayabo ka miliyoni 43 ziturutse mu birego abahoze ari abakozi bayireze bavuga ko yabirukanye itubahirije amategeko.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Gashyantare 2017, komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko, umutwe w’Abadepite, yakomeje kumva ibisobanuro by’inzego za Leta zagarageye muri raporo ya komisiyo y’abakozi y’umwaka wa 2015/2016 zahombeje Leta kubera gutsindwa mu nkiko n’abakozi.
John Rwangombwa Guverineri mukuru wa BNR
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) uyu munsi yisobanuye ku gihombo cya miliyoni 43 Rfw yaciwe mu nkiko kuva 2009 -2015. Guverineri wayo John Rwangombwa yemeye ko hari aho BNR itubahirije amategeko mu kwirukana abakozi bakoze ibyaha ariko ngo hari naho byatewe n’abanyamategeko bayiburaniraga.
Guverineri wa BNR John Rwangombwa yavuze ko baburanaga n’uwakabaye ababuranira bigatuma batsindwa.
Muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ya 2015/2016 bagaragaza ko Banki Nkuru y’igihugu kuva mu 2009-2015 mu nkiko yaciwe miliyoni 43 070 013 Rwf, yo igatsindira 4 364 500 Rwf.
Muri izi miliyoni 43 Rwf ariko ngo harimo miliyoni 17 Rwf ubu BNR yajuririye kandi ngo ibimenyetso yatanze yizera ko mu rukiko rw’ikirenga izahatsindira.
Goverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko impamvu zateye iki gihombo ari ebyiri; iyo kudakurikiza amategeko yose mu kwirukana abakozi babaga bakoze ibyaha n’ikibazo cy’abanyamategeko bayiburaniraga batabikoraga neza.
Guverineri Rwangombwa yavuze ko urubanza BNR yaciwemo amafaranga menshi ari urubanza yari yarezwemo n’uwari usanzwe ayibunira kuko ngo yari yakoze amakosa, arimo n’ayo gushishikariza kujya kurega BNR akanabigira urubanza kandi ari we ugomba kuyiburanira.
Yavuze ko uyu witwa Rutagengwa Francois Xavier yatsinze BNR urukiko rukamuhesha miliyoni zisaga icumi, ngo habayeho amakosa yo kudakurikiza amategeko mu gufatira ibyemezo ku makosa yari yagaramugaragayeho ndetse n’ikibazo cy’abanyamategeko baburaniraga BNR.
Rutagengwa ngo yari akuriye ishami ry’amategeko anashinzwe kuburanira BNR, nyuma aza gukora amakosa harimo niryo gushishikariza abantu bafitanye akabazo na BNR kuyirega ndetse ngo akanabigira imanza kandi ariwe ugomba kuburana.
Rwangombwa ati “kubera intege nke z’ababuranaga n’uwakaburanye akaba ariwe twaburanaga nawe byatumye atsinda ahinduka umwere BNR icibwa ibihano bya miliyoni icumi.”
Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza bashimiye BNR ingamba yafashe zo kutazongera gutsindwa.
Avuga ko imanza baciwemo amafaranga menshi basanze baraziciwe kubera ikibazo cy’abavoka baburaniraga BNR ariko ngo ubu bahinduye abayiburanira kandi ngo byatanze umusaruro.
Ngo kuva 2014 aho bahinduriye abayiburaniraga baturuka hanze BNR imaze gutsinda imanza zigera kuri 20 kandi ngo ubu nayo imaze gutsindira miliyoni zigera kuri 17 Rwf.
BNR ariko ivuga ko indishyi ihabwa iyo yatsinze ziba ari nke ugereranije nizo bayica iyo yatsinzwe kuko ubu ngo kuva yaburana aho urukiko rwayigeneye menshi ngo rwayigeneye 1 700 000 Rwf.
Abadepite bashimye uburyo BNR yafashe ingamba zo gukurikirana naho batanyuzwe ku mikirize y’urubanza bakajurira.
Ubu urubanza ruri mu bujurire mu rukiko rwa mbere BNR yaciwe miliyoni 24 Rwf , irajurira mu rukiko rukuru ziramanuka zigera kuri miliyoni 17 Rwf, ubu bari mu rw’ikirenga ruzasomwa tariki ya 03/03/2017, kandi nabwo ngo nidatsinda iziyambaza Umuvunyi kuko ngo aho yatsinzwe harimo akarengane.
John Rwangombwa asobanurira abadepite imvo n’imvano y’igihombo BNR yatewe n’abakozi bayitsinze mu nkiko.
Nkindi Alpha
imirasire.com