Amatora y’inzego z’ibanze: Uhagaze Francois wari visi meya wa Muhanga yavanyemo “kandidatire” ye
Na Ubwanditsi , Kuya 2-02-2016 285
Uhagaze Francois wari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Muhanga/ Foto:Kigalitoday
Uwari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Muhanga Uhagaze Francois yiyamamarije kuba yakongera kuba Umujyanama w’Akarere, inzira uwifuza kujya muri nyobozi anyuramo, ariko nyuma yo gutanga kandidatire ye arongera ayivanamo.
Uhagaze Francois yatangarije Umuryango ko yumvaga afite ubushake bwo kongera kuba umujyanama ariko kubera imishinga y’ubucuruzi yimirije imbere kandi izamusaba kujya agenda hirya no hino bigatuma afata icyemezo cyo kutiyamamaza. Avuga ko nta muntu wamushyizeho igitsure ngo avanemo kandidatire ye.
Yagize ati:” nta muntu wabimbwiye (kuvanamo kandidatire), ubushake bwarimo ariko nyuma kuganira n’abo tuzafatanya uyu mushinga bari mu Bushinwa nsanga sinabibangikanya no kuba Umujyanama w’Akarere kuko bizajya binsaba kujya hirya no hino”.
Uhagaze Francois, wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yayoboye Akarere ka Huye bitunguranye hagati muri manda ya 2006-2010 asimbuye Twagiramutara wari weguye.
Mu matora y’inzego z’ibanze ya 2010-2015, Uhagaze Francois yiyamamarije kuba Umujyanama w’Akarere ka Muhanga ndetse atorerwa kujya muri Nyobozi nka Visi Meya ushinzwe ubukungu.
Uhagaze yatangarije Umuryango ko agiye gukora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye bizaterwa n’ibizajya biba bigezweho ku isoko ryo mu Rwanda. Avuga ko afite abantu bazakorana bari mu Bushinwa kandi bamenyereye ubucuruzi ndetse nawe akaba yarakozeyo urugendo shuli.
Yagize ati:” ni bintu byinshi bitandukanye, iyo ureba umushinga ureba ibigezweho ku isoko, urabizi ubucuruzi bwo mu Rwanda buri “saisoniere” (buterwa n’igihe), hari ibiba bigezweho bitewe n’igihe iki n’iki, kandi nzafatanya n’abantu babimenyereye bari mu Bushinwa, nanagiyeyo mbasha gukora urugendo shuli”.
Mu itegeko rigenga imitegekere y’inzego z’ibanze, imirimo y’ubucuruzi ntabwo iri mu miziro umujyanama w’Akarere abujijwe keretse nyirubwite arebye agasanga ntazuzuza inshingano ze neza.
http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Politiki/article/amatora-uhagaze-francois-wari-visi-meya-wa-muhanga-yavanyemo-kandidatire-ye