Site icon Rugali – Amakuru

Ese aya magambo Minister Diane Gashumba yavuze ntazamwubikira imbehe?

1. Nyuma y‘aho Kiliziya Gatolika itsembeye Leta ko idashobora gukurikiza gahunda zo kuboneza urubyaro zinyuranye n‘imyemerere yayo, ministre Gashumba yavuze amagambo menshi agaragaza ko kiliziya irimo gusabota gahunda za Leta mu kuringaniza imbyaro. Yarakajwe cyane n‘uko kiliziya yashyizeho inzego zayo bwite z‘ubuzima zikurikirana kuboneza imbyaro adafiteho ububasha nka Ministre w‘Ubuzima. Iki cyatumye asaba ko Leta yabarira Kiliziya imitungo y‘amavuriro n‘ibigo nderabuzima byayo byose ikayishyura maze ikava mu bikorwa by‘ubuzima ( Umuryango 19.7.2019)

2. Ubwicanyi bubera m‘u Rwanda, kuburirwa irengero, kuniga itangazamakuru, kubuza abantu ubwisanzure mu bitekerezo, kudanangira urubuga rwa politiki bituma u Rwanda rushyirwa mu bihugu bya ruharwa mu guhohotera uburenganzira bwa muntu. Mu bipimo bya RSF turusanga inyuma ya Afganistan n ‘ibihugu birimo intambara nka Sudan y‘Amajyepfo na Republika ya Centrafrika, ibihugu rwoherejemo abasirikare bo kubahiriza umutekano. U Rwanda rushobora kuva muri kariya gatebo k‘ibihu byazahaye rugitegekwa na Kagame ?

3. Ubukene na chômage ngo ni impamvu nyamukuru zituma habaho icuruzwa ry‘abantu m‘u Rwanda.Uturere two ku mipaka ngo nitwo tubonekamo icuruzwa ry‘abantu cyane, kandi ngo abacuruzwa cyane ni abakobwa n‘abagore (Kigalitoday, 20.07.2018). Umuti Leta itanga si ukurwanya ubukene na chômage, ahubwo ni uguhanahana amakuru yafasha guta muri yombi abanyabyaha !

4. Iburasirazuba ngo abikorera baratinya gushora imari, ndetse no kuvanga imari n‘abantu runaka bikadindiza imishinga (igihe.com 20.7.2010). Gutinya gushora imari cg kwanga kwivanaho ifaranga bikorwa n‘abikorera bihishe iki ? Kwanga kuvanga imari yawe na kanaka byo byaba biterwa n‘iki?

Exit mobile version