Yanditswe na David Himbara
Ihindurwa mu Kinyarwana na Ange Uwera
Amasezerano y’imyaka itatu hagati ya Kagame na Arsenal ya Miliyoni 39 z’amadorali ni uguta umutwe. Perezida Paul Kagame ni umufana gaheza wa Arsenal yatsinda yatsindwa. Kuburyo yanashakishije uburyo yakorana n’iyo kipe ya Arsenal ubucuruzi. Kagame yashyize umukono ku masezerano yagiranye na Arsenal ayo masezerano akaba arayo gufasha iyo kipe y’Arsenal muri Premier League.
Nkuko SPORTSNEWS ibivuga, u Rwanda ruzajya rwishyura Arsenal Miliyoni 10 z’amafaranga y’amapawundi ku mwaka (£10 Million). Izindi raporo zikavuga ko ari amasezerano y’imyaka 3, ubwo amafaranga yose hamwe u Rwanda rugomba gutanga akaba ari Miliyoni 30 z’amapawundi cyangwa Miliyoni 39 z’amadolari (£30 Million cyangwa US$39 Million).
Inyungu y’u Rwanda muri ubwo bucuruzi n’iyihe?
U Rwanda ruzunguka ibintu bibiri. Icya mbere, Arsenal izambara imipira yanditseho ku maboko “Musure u Rwanda”. Ibi bikaba bivuga ko mu mukino wa Arsenal abafana bagera kuri miliyoni 35 baba barimo kureba uwo mupira, Kagame akaba abibonamo uburyo bwo kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda. Icya kabiri u Rwanda ruzunguka muri ayo masezerano, abakinnyi b’Arsenal bazatoza urubyiruko rw’u Rwanda, Kagame akaba abibonamo uburyo bwo guteza imbere ruhago mu Rwanda.
Kugereranya ubu bucuruzi n’ubundi busa nabwo byerekanye ikintu giteye amatsiko
SPORTSNEWS iradukorera ikigereranyo. Ubucuruzi bwa Kagame n’Arsenal burenze kure ubwo Chelsea yagiranye na Hyundai na Manchester City bwarimo amafaranga angana na Miliyoni 6 z’amapawundi (£6 Million) ku mwaka. Mubyukuri Kagame ni ubuntu yagiriye ikipe akunda – Arsenal. Wenda tuzabona amakuru arambuye kuri ubu bwumvikane.
Nibarize Kagame ibibazo bibiri
Ikibazo cya mbere n’iki “Kagame yaba afite uwuhe muco? Yaba se nta ruhare afite muri aya masezerano hagati y’ikipe akunda? Ntabwo bishoboka – Ibi bikaba bihamya ko Kagame ayobora u Rwanda nk’urugo rwe, nk’akarima ke. Ibi byose birerekana uburyo Kagame yogeje ubwonko bw’abanyarwanda
Ikibazo cya kabiri kerekeranye n’iterambere ry’ibanze. Ikererezo cy’u Rwanda 2020 cyarazambye. Muri uyu mwaka umwe n’igice usigaye ngo tugere muri 2020 u Rwanda rwagombye kuba igihugu gifite umusaruro uringaniye k’umuturage umwe, u Rwanda ruracyari mu bihugu bikennye bifite umusaruro w’amadolari 702 k’umuturage.
U Rwanda rufite ibibazo by’amashanyarazi aho umusaruro w’ingufu z’amashanyarazi uri hasi kw’isi yose. 20 kw’ijana bya 216 Megawatts z’ingufu z’amashanyarazi zitakarira mu miyoboro idakoze neza ijyana ayo amashanyarazi.
Ni gute Kagame atanga amafaranga agera kuri Miliyoni 39 z’amadolari muri Ruhago y’Abongereza mu gihe igihugu gifite ingufu z’amashanyarazi zirutwa n’izo urubuga nkoranyambaga Google rukoresha? Ibi byitwa guta umutwe.