Site icon Rugali – Amakuru

ESE ARC NI ISHYAKA RISHYA CYANGWA SE ISHAMI RISHYA RYA FPR?

CANADA: Mugitondo cyo  ku was 6 Nyakanga 2020 nkuko itangazo ryashizwe hanze ribitohoza,  havutse ishyaka rishya ryitwa ” URUNANA NYARWANDA RUHARANIRA IMPINDUKA ”  mu magambo ahinnye ARC  ryaba rigamije guhangana na FPR ku bibazo by’ingutu u Rwanda rurimo bishingiye ku butegetsi bw’igitugu, akarengane n’imiyoborere mibi muri rusange nkuko bigaragazwa n’iryo tangazo.

ARC koko izanye impinduka nshya?

ARC yashinzwe n’abagumutsi (dissidents ) bihomoye kuri RNC nyuma y’uko bari mu myanya y’ubuyobozi  nkuko bigaragarira ku muvugizi waryo Achille Kamana . Gusa kubera imyitwarire yabo itariboneye umurongo wa RNC, yabahagaritse mu buyobozi  basigara ali abanyamuryango basanzwe.
Ibi byateye ko bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’abiyemeje kurwanya no guhangana na FPR berekanye zimwe mu mpugenge zikurikira: – Ese imiyoborere mibi barega FPR,  bo koko baba bararanzwe n’imiyoborere myiza ku myanya barimo muri RNC ?-  Ko bahagaritswe mu buyobozi bwa RNC aho kwemera icyo cyemezo no kugishyira mu bikorwa, gushinga irindi shyaka kwaba uli ukugirango  BAKOMEZE KWITWA ABAYOBOZI?  Iyo niyo demokarasi iboneye baba baje  kutwigisha ? – Ese ko batabaye intangarugero muli RNC, bubahiriza  ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi  kandi aribo bagombye kuba intangarugero kwaba ali  ukwigira indakoreka  ? – Ese  niba ibyemezo byali byarafashwe n’ubuyobozi bukuru bwa RNC babibona ukundi, iyi se yaba aliyo nzira yali iboneye yo kubihinyuza?
Naho abandi nabo babibonamo ko  bishatse kuvuga ko uzabayoboka azaza agafunga umunwa bo bakaba ba “HUMIRIZA NKUYOBORE” aliwo  wa muco wo kumva ko udashobora kuyoborwa ahubwo ko ari wowe ugomba kuyobora  muri ya ‘ideologie’ yo kuvukana imbuto!

Twibukiranye  kandi ko abashinze iyi ARC bavuga ko barwanya FPR ni bamwe mu bayikoreye cyane kandi bageze mu bihugu barimo ariyo ihabagejeje kandi imikorere yabo nta kigaragaza ko batandukanye nayo kuko ubucabiranya babuhuriyeho na FPR.Mu migabo n’imigambi yabo nta gaciro bahaye ubwicanyi bwakozwe na FPR. Biragaragarira  buri wese ko abo ubu bwicanyi bwagizeho ingaruka badahawe ikaze muri ARC.

Muli make, ARC ni ishami rya FPR ryashibutse.

Ese Achille Kamana umuvugizi wa ARC ni muntu ki?

Kamana yali  Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada. Umwanya yahagatistweho ku ya 8 Ukuboza 2019 nkuko inkuru ya BBC yo kuwa 9 Ukuboza ibivuga. Mu itangazo rimusezerera hamwe na bagenzi be, ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka RNC bakoreraga rivuga riti : “Biro Politiki y’Ihuriro Nyarwanda yateranye kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019 , urwego rusumba izindi zose mu gufata ibyemezo birebana na discipline, imaze gusuzuma ibyo mukora bitarifitiye inyungu na gato, cyane cyane ko mwahisemo gukorera ku ruhande kandi hakaba nta kimenyetso na gito kigaragaza ko mwaba mufite ubushake bwo kwikosora, yafashe icyemezo cyo kubasezerera nk’abayoboke b’Ihuriro guhera uyu munsi tariki ya 8/12/2019. Ibi bivuze ko ryitandukanyije ku mugaragaro n’ibyo mwakora byose mu izina ryaryo”.  Rigasoza rigira riti  “nta kimenyetso kigaragaza ko bafite ubushake bwo kwikosora”.

Naho umuvugizi wa RNC Dr Etienne Mutabazi yabwiye BBC ko aba birukanwe mu ishyaka kubera kwigomeka. Agira ati: “Cyane cyane kutubaha inzego z’ubuyobozi no kudakora hakurikijwe amategeko atugenga, byatumye inama y’ubuyobozi y’ihuriro iterana ifata icyo cyemezo”.

Abazi Kamana by’ umwihariko bakoranye mu buyobozi babarizwa Otawa, bahamije ko kiriya cyemezo gitangaje, ko Kamana ahora ashaka kwerekana ko ari we uzi ibintu kurusha abandi, bityo abandi bagomba kugendera ku mabwiriza ye. Ko kumutegerezaho  urugero ruboneye yatanga kwaba ali kumusaba ibyo adashoboye kubera imyitwarire idahwitse muli rusange no mu buzima we bwihariye  niba n’urwo yishingiye ubwe rwaramunaniye.

Kamana kandi ku rundi ruhande asa nkaho yiyemeje kujujubya imiryango y’abanyarwanda babimukira muli Canada yitwaje umwanya afite mu byerekeranye n’imbonezamubano ( interevenant social ) bisa nk’aho byerekana ko  yubahiriza amabwiriza ya Kabarebe nkuko inyigisho ze zatambutse ku mbuga nkoranyambaga zumvishijwe n’abenshi.

Ku batabisobanukiwe neza, bikunze kuboneka ko muli za Buraya na Amerika bakunze kubonerana imiryango y’abimukira nk’abanyafurika babagiriza kutita ku rubyaro rwabo cyangwa se kutarubungabunga, ni muri urwo rwego Kamana agaragara ko yiyemeje kwibasira imiryango nkiyo mu gace akoreramo abagiriza nyine ibyo tumaze gusobanura kuko umwanya afite umuha ubwo bushobozi. “Urusha nyina w’umwana imbabazi……”. Abiyemeje kuyoboka ndabararitse.

Abagira amatwi nimwumve namwe mufite amaso mujye mushishoza.

Umusomyi wa Rugali Canada.

Exit mobile version