Ese ambasade z’ u Rwanda i Washington (USA) na Ottawa (Canada) zishinzwiki? Iki n’ ikibazo umwe mu bakunzi ba Rugali yibajije anadusaba kumushyirira iki kibazo ku rubuga yizera ko nibura leta ya Kagame izagira icyo ibikoraho.
Tutagize icyo duhindura, dore ibyo uwo mukunzi wa Rugali witwa Mugisha yatwandikiye:
“Mwatubarije Ambasade ibyo zihugiyemo. Ndabaramukije…kandi ndabashimira kubwo akazi keza mukora. Ndagirango muzatubarize akazi ambasade zurwanda..iya Washington (UsA) niya Ottawa(Canada) zishinzwiki?
Tumaze kumenyera ko servisi zabo arakavuyo gusa aho usanga numuntu ushaka signature gusa kubyangombwa ibyaribyo byose bifata amezi byibuze 2. Ukibaza ibyo bahugiyemo bikakuyobera.
Ese Service delivery baririmba murwanda bite byayo?
Mwatubarije koko!”
Reka tubitege amaso turebe niba izi za ambasade zizikubita agashyi maze zigashyira inyung za rubanda imbere aho kwerebera inyungu zabo gusa.
Francis Kayiranga