Mu myaka ya za 1959 abatutsi ibihumbi n’ibihumbagiza bahunze u Rwanda bahunze ingoma mputu ya Parmehutu ibifashijwemo n’ababiligi. Abenshi bageze iBurundi bajyanwa iMushia bagezeyo banze guhinga ngo baraje basubire iRwanda ku ngufu z’umuheto. Umusaza umwe iMushia waruzwiho kuraguza umutwe cyane yarabitegereje arababwira ko bazacyurwa n’impinja bahetse kumugongo.
Ntibemeye bityo Ngurumbe nizindi nsore-sore ntutsi bafata imiheto n’imbunda bagaba ibitero bikaze cyane byaje kugarukira kuri Nyabarongo igabanya Nyamata na Kicukiro ariko baratsindwa basubira kunywa inzagwa i Mushia baratatana bakwira isi.
Baje gutegereza ko za mpinja zari imugongo ibyo bihe nka Rwigyema, Bunyenyezi, Bayingana,… babifashijwemo n’abahutu nka Pasteur Bizimungu, Seth Sendashonga,Kanyarengwe,… bagabye ibitero simusiga Ukwakira 1990 nuko bigarurira igihugu bategetse uko bashaka n’amagingo aya.
Mu 1994 ibihumbi n’ibihumbagiza by’abahutu nabo basigiye igihugu abatutsi bahungira Tingitingi ya Zaïre na Benako muri Tz. Bagezeyo banze guhinga ndibuka Tingitingi mushuti wanjye umwe ukiriho nubu afatanije nabandi batangiye guha impunzi imbuto babakangurira guhinga. Kambanda ahageze nuburakari bwinshi yabujije impunzi guhinga ngo bagiye gutaha ku ngufu. Ba Nkundiye, Rwarakabije, Ninja, n’izindi nsore-sore z’abahutu zafashe imbunda zigaba ibitero simusiga ndetse bageraho bashinga ibirindiro i Ndiza na Bulinga. Imihanda Kigali-Gisenyi na Kigali-Gitarama bayibuza kuba nyabagendwa. Baje gutsindwa abatarishwe basubira Zaïre kwinywera za kanyanga ndetse bava ku izima bafata isuka barahinga ubu uwateye avoka zareze zirenda gusaza.
Ubu nandika ibi abatutsi b’inkorokoro nka Kayumba, Rudasingwa n’abandi benshi basohotse igihugu bisanga kurugamba rumwe n’abahutu bahunze 1994.
Nkuko abatutsi bari barahunze ibitero bya Kanyarengwe bisanze bagomba noneho guhuza umugambi niko abahutu bahunze ibitero ba Kayumba ubu bisanze bagomba noneho guhuza umugambi.
Amateka ari hafi kw’isubiramo!
Kanuma Christophe