Nimuhorane Imana !
Ubwo yari i Bonn (Ubudage) muli Rwanda Day ejobundi ku wa gatandatu 05 Ukwakira 2019, umunyagitugu Pahulo Kagame mu ijambo rye yageze aho aritakuma ati “Baremera ko u Rwanda rwacu rutera imbere ku buryo bugaragara aliko bakadushinja no gukora ibibi… Nta kuntu igihugu cyatera imbere bishingiye ku mikorere mibi ; ntiwagera ku byiza ukora ibibi, ntibihura, harimo contradiction”.
Bavandimwe, nimureke umushinyaguzi akomeze yidoge. Iterambere nyakuri ni iriva ku umuntu rigana umuntu. Ntiwavuga ko u Rwanda rutera imbere nta kuli, nta butabera. Ntiwavuga ngo imyaka y’uburambe yariyongereye iwacu kandi mu Rwanda abantu bazimizwa bakicirwa ubusa, bagafungirwa ubusa, bakanyagwa ku maherere, bakaryozwa ibyo batariye. Ese ahubwo ubuzima bwa muntu bufite gaciro ki mu Rwanda ?
Dr Biruka, 08/10/2019