Inzego zitandukanye zari zatumiwe ngo zige ku kibazo cy’abamotari
Inteko Ishinga Amategeko yahamagaye inzego zose zirebwa n’ibibazo biri mwuga w’ubumotari bafata umwanzuro wo kujyana ibyo bibazo muri guverinoma ngo ibe ariyo ibishakira umuti.
Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano mu Nteko Ishinga Amatego niyo yari yatumije izi nzego zirebana n’iki kibazo ngo higwe uko cyakemuka.
Minisiteri y’ubucuruzi ,Minisiteri y’ubutabera, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative ndetse na Polisi y’igihugu nizo nzego zari zatumiwe ngo zisobanure iby’ibibazo bikomeje kuba ingutu mu bamotari.
Intandaro y’ibi byose ni umumotari wandikiye Inteko Ishinga Amategeko umwaka ushize wa 2016 ayigaragariza ibibazo biri muri uyu mwuga anayisaba kubikemura.
Uyu mwuga uvugwamo ubusambo buba muri koperative z’abamotari,abamotari bakora batagira ibyangombwa bitwa Inyeshyamba, uburyo abamotari bahabwa ibyangombwa byo gukora bitangwa na RURA n’ibindi.
Uwo mumotari yabwiye Inteko ko abayobozi bakorera inyungu zabo n’uburyo bwo gutanga ibyangombwa aribyo ntandaro y’ibibazo biba muri uyu mwuga birimo impanuka, kwicana , ubujura n’ibindi bituma uyu mwuga uhora ugaragara nk’ugayitse.
Kanimba Francois, Minisitiri w’ubucuruzi avuga ko ikibazo gikomeye kiri muri uyu mwuga ari amategeko.
Ati :”Dufite ikibazo gikomeye cy’amategeko agenga ubwikorezi bw’abamotari, hakwiye kugenwa amategeko y’ikimotari kugirango tubashe kumenya neza uko abantu babona ibyangombwa.”
Minisitiri Johnston Busingye w’ubutabera na we yaganishije ku mategeko, avuga ko ikimotari kitigeze gifatirwa umwanya wo kwigwaho ngo bibaze uko kizamera mu minsi iri imbere.
Ati :” Dushobora kuba kuba twarabonye iyi segiteri izamuka ariko ntitwibaze ngo ni ikihe kibazo tuzagira mu mwaka wa 2017, 2018 cyangwa 2019. Dufite ikibazo kuko ntekereza ko iyi ariyo komisiyo ya mbere ihawe inshingano zo kwiga kuri iki kibazo…. Moto twazegeranyije n’amagare kandi nyamara zari zikwiye kwegeranwa n’imodoka kuko byose bikoresha moteri kandi bihurira mu muhanda.”
Ba Minisitiri Jonston Businge w’Ubutabera ndetse na Kanimba Francois bagaragaje ko ikiza ari uko inteko yakwandikira guveniroma hanyuma Minisitiri w’intebe akazareba Minisiteri ibishinzwe akayiha inshingano zo kubikemura.
Kanimba yavuze ko Minisiteri ayobora idafite ubwikorezi(transports) mu nshingano zayo, ari naho yahise ahera agira inama Inteko Ishinga Amategeko ko bakwandikira Minisitiri w’intebe bamusaba ko iki kibazo guverinoma yagifata mu nshingano.
Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri Businge ati :”Inteko izandikire guverinoma Minisitiri w’intebe azareba Minisitiri ubifite mu nshingano azabimuhe abikurikirane.”
Yaba abadepite n’inzego zari zatumiwe bagaragaje ko ikibazo cy’amategeko agenga abamotari ariyo mbogamizi ya mbere ituma uyu mwuga uhoramo akavuyo.
Appolo Munanura, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative yabwiye itangazamakuru ko kuba ikibazo gihawe guverinema atari intege nke z’ikigo ayobora.
Ati :” oya siko bimeze ntabwo ari intege nke, nakubwiye ko itegeko rigenga amakoperative risobanutse ariko hagenda habamo utuntu tutanoze nitwo bazadufasha kunoza kandi kunoza ibintu ni ikintu gisanzwe kibaho.”
Appolo ariko nawe yemereye itangazamakuru ko mu bamotari harimo akajagari gaterwa n’abayobozi b’amakoperative yabo batazi inshingano zabo ndetse n’abanyamuryango batazi uburenganzira bwabo. Avuga ko bagiye kunoza uburyo bw’imiyoborere mu makoperative.
Inkuru bijyanye:Abadepite bababajwe no gutumira abayobora amakoperative y’abamotari hakazamo n’ abirukanwe
CIP Kabanda Emmanuel uvugira ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (ibomoso) na Apollo Munanura uyobora RCA
Minisitiri Busingye (iburyo) na Minisitiri Kanimba
Makuriki.rw