Site icon Rugali – Amakuru

Ese abongereza ntibaba barashyize Kagame n’ambasade ye kuri lisiti y’abicanyi akaba ariyo mpamvu batahuye umugambi wabo wo kwivugana Noble Marara?

Isesengura tumaze gukora dukurikije ibyo Noble Marara yavugiye kuri Radio ye Inyenyeri ndetse nibyo yabwiye imwe muri televiziyo zikomeye zo mu Bwongereza yitwa Channel 4 nuko Ambasade ya Kagame i London yaba ariyo yashatse kwivugana Noble Marara. Ku wa gatandatu taliki ya 10 Werurwe 2018 nibwo polisi y’abongereza yagiye kwa Noble Marara mu rugo iwe kumuburira ko ubuzima bwe buri mu kaga ko ashobora kwicwa na leta ya Kagame.

Umuntu akaba yakwibaza aho iyi polisi n’abashinzwe iperereza mu Bwongereza bakuye aya makuru cyangwa uburyo bamenye ibi bintu. BBC yahamagaye polisi maze yanga kubyemeza kandi ntiyabihakana bivuga ngo ni ukuri. Ariko twe icyo twaketse kandi gishoboka nuko abongereza barangije gushyira Kagame n’ambasade ye kuri lisiti y’abicanyi bagomba kugenzura isaha kw’isaha bivuga ngo abicanyi be muri ambasade ye i London bashobora kuba batari bazi ko babahozaho ijisho cyangwa babumviriza noneho mu gihe bari bari gushaka gukora amabi yabo bakabagwa gitumo. Kagame ubu yakongeje undi muriro mu Bwongereza agomba kuzimya ariko azawuzimya n’abandi bongereza benshi batari bazi ko afite intoki zijejeta amaraso bamumenye!

Exit mobile version