Site icon Rugali – Amakuru

Ese abayobozi bashya badasanzwe ba Afurika Clinton yigeze kutwizeza byagenze gute?


Byagenze gute kubo Bill Clinton yigeze kwita ko ari aba Perezida bashya badasanzwe batandukanye n’abanyagitugu?
Duhereye kubyo uwahoze ari Perezida wa Amerika Clinton yigeze kuvuga aho yagize ati: “Afurika yagize amahirwe yo kugira abayobozi bashya badasanzwe batandukanye n’abandi”. Ibi yabivuze mu wi 1998. Icyo gihe yavuze ko aba bayobozi bashya badasanzwe bazakuraho ubutegetsi bw’igitugu no kubugundira. Ko bazahindura uburyo ibihugu byabo biyoborwa ubuziraherezo. Icyo gihe Clinton yumvuga ko Afurika shya yatangiye. Ko ubutegetsi bushingiye kuri democarasi binyuze mu matora y’umucyo bigiye kujya bikurikizwa. Ko ibyo kubaka igisirikare na polisi ikoreshwa mu gundamiza abaturage no kugundira ubutegetsi birangiye. Muri aba bayobozi bashya Clinton yavuze harimo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida wa Eritiriya Isaias Afewerki, na Perezida wu Rwanda Paul Kagame.
Dusubize amaso imbere muri uyu mwaka wa 2016
Muri aba ba Perezida Clinton yavuze icyo gihe bose baracyari kubutegetsi – cyane cyane ushyizemo Perezida wa Uganda ubarusha bose akaba abumazeho imyaka 30 ntawundi babusangira.
Museveni amaze kwiyongeza indi myaka ubu nandika iyi nkuru taliki ya 20 Gashyantare 2016.
Uwabaza Clinton twari tuzi mu wi 1998 avuga ko Afurika yabonye abayobozi bashya badasanzwe, yasubiza iki?
Iyi nkuru yanditswe na David Himbara ishyirwa mu Kinyarwanda numwe mu bakunzi ba Demokarasi
Exit mobile version