Ese abategetsi b’uRwanda baribeshya cg barabeshya abaturage?

Mu minsi mike ishize abategetsi b’uRwanda bamaze iminsi bereka abanyarwanda ko bari mu kwezi kwa buki n’igihugu cy’Ubufaransa. Abanyarwanda bakanguriwe banahatirwa kujya gufana Ubufaransa mugikombe cy’isi umukino wa nyuma wari werekaniwe mumajyaruguru y’uRwanda.

Sibyo gusa Nyakubahwa Paulo Kagame yaherukaga mubufaransa aho yakiriwe neza ndetse yifotozanya na Perezida Emmanuel Macron wamwijeje ubushuti n’ubufatanye muri byinshi ndetse yongeraho kwizeza Paulo Kagame ko OIF igomba kuyoborwa na Louise Mushikiwabo ko Ubufaransa buzamushyigikira nubwo bwose uRwanda rwaciye igifaransa.

Ibyishimo byari byose iRwanda nubwo bwose Ubufaransa butasasiye Paulo Kagame tapis rouge nkuko bisanzwe bigenda kubaperezida bose.

Mugihe turimo kwishimira isubukurwa ry’uwo mubano no kubona Paulo Kagame ari mu kwezi kwa buki n’Abafaransa amakuru yaje gusesekara munntangiriro zuku kwezi ko Ubufaransa bwaburiye Yoweri Museveni ko uRwanda rushaka kumukindura!! Iki kuri buri wese biragaragaza ko Ubufaransa buri mubindi kuko ntitwaba twarasubukuye umubano ngo unteranye n’umuturanyi ibyo bikomeze kwitwa ko tubanye neza.

Ikindi twatohoje nuko Imitahe Mpuzamakungu yo guta muri yombi abahanuye indege y’umuhisi Yuvenali Habyarimana yamaze gutegurwa n’Ubufaransa ibitse neza aho umugese n’umuswa bitagera. Irimo guhora kugira ngo igihe nyacyo abagize Ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda babazwe icyo gikorwa kigayitse mu maso ya bamwe.

Twabibutsa kandi ko Kadafi wa Libya yatewe akicwa nyuma yo gusura m’Ubufaransa no kugaragarizwa na Sarkozy wayoboraga icyo gihe ko ibintu ari munange.

Ese abategetsi b’uRwanda baba basobanukiwe udukino tw’Ubufaransa bakaba barashakaga kubeshya abanyarwanda babakangurira kujya kureba no gufana Ubufaransa kuri final y’igikombe cy’isi yerekanwe Musanze?
Abategetsi babanyarwanda baba bacyibereye mumandazi bakaba batarasobanukirwa neza n’imikorere y’Ubufaransa muri Politique?

Reka tubitege amaso!

Kanuma Christophe