Kuri uyu wa 28 Mutarama 2016, urubanza rwa Col Tom Byabagamba, (Rtd) Brig Gen Frank Rusagara na (Rtd) Sgt Kabayiza François, rwakomeje maze urukiko rubaburanisha ku cyaha cyo gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
*Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cyo kureka iki cyaha
*Nyuma y’itariki yafatiwe, uko amashusho akoze byateje impaka
*Kuba indirimbo yubahiriza igihugu itumvikana mu mashusho byabaye ikibazo
*Ubushinjacyaha buvuga ko butari bukeneye kwerekana umuhango wose
Mu iburanisha riherutse, ku wa kane tariki ya 27 Mutarama 2016, Tom Byagamba n’umwunganira bari basabye ko iki cyaha cyavanwa mu byo bakurikiranweho kuko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha birimo amashusho bitagaragaza imiterere nyayo y’icyaha.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe rwavuze ko mu iperereza ryarwo rwasanze icyaha cyarabaye ku wa 6 Werurwe 2013 muri Sudani y’Epfo mu muhango wo gutaha ishami ry’ingabo zirwanira mu kirere.
Urukiko kandi rwagaragaje isesengura ryavuye mu bushishozi bwarwo, maze rusoma umwanzuro wo gutesha agaciro ubusabe bwa Col Tom Byabagamba n’abamwunganira, bari basabye ko iki cyaha cyo gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bw’igihgugu kivanwa mu byo bakurikiranweho.
Urukiko rwagendeye ku itegeko ryo muri 2013 ryasimbuye iryo muri 2004, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rivuga ko uwakoreye icyaha ahatari ku ifasi y’u Rwanda ashobora kugikurikiranwaho nk’uwagikoreye mu gihugu.
Ni Urubanza rwaranzwe n’impaka zikomeye,aho Col Tom Byabagamba yabajije urukiko niba rwashingira kuri video itagira amatariki, uwayikoze, uwayitunganyije n’ibindi, avuga ko nta video cyangwa film itagaragaza abayikoze.
Col. Byabagamba yavuze ko urukiko rukuru rwa gisirikare rudakwiye guhamagara ababuranyi kuburana ku byo yise ibihuha.
Iburanisha ryaje guhindura isura…
Urukiko rwabajije Col Byabagamba niba yemera icyaha kigaragara mu mashusho y’ubushinjacyaha, maze Col Byabagamba asubiza ati “mucamanza urinze ugera aha utaramenya ko ibi byaha ntabyemera, iki cyaha ntabwo nkemera.”
Ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ko aya mashusho yuzuye ndetse ko bufite abatangabuhamya bari muri uwo muhango n’uwabushyikirije iyo ‘video’.
Urukiko rwabajije Col Byabagamba niba uwo muhango warabayeho, ndetse niba yari awurimo.
Col Byabagamba n’abamwunganira bakomeje gushimangira ko ayo mashusho ari agace gato gafite byinshi biburamo.
Mu bibura ngo harimo kuba ubushinjacyaha buvuga ko hari mu gikorwa cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu ariko ntiyumvikanemo cyangwa ibendera ryazamurwaga kandi bitagaragara.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko nta yandi mashusho buzashaka ndetse ko butagamije kwerekana umuhango wose mu rukiko kuko aho bwari bukeneye ari ho bwerekanye.
Col Byabagamba n’abunganizi be basabye urukiko akanya bajya kwiherera, bagarutse basaba kwemeza ko ayo mashusho ari ikimenyetso kitujuje ubuziranenge.
Col Byabagamba yavuze ko ifoto ye ubushinjacyaha bwerekana mu mashusho ishobora kuba ari iyongewemo, gusa asobanura ko yari ahagaze nk’ugiye gutera isaruti ibyo mu gisirikare bita guhagarara kuri ‘Attention’.
Umushinjacyaha yavuze ko ayo mashusho ‘yivugira’ ndetse ashobora kuba yamukoze ku mutima [Tom Byabagamba]akavuga byinshi.
Ubushinjacyaha bwongeyeho ko imyaka 28 Col Byabagamba yakoreye igihugu yakabaye yaramufashije kudakora ibyo yakoze bwise ‘gupinga igihugu’.
Iburanisha ryasojwe saa mbiri z’ijoro, ryimurirwa mu cyumweru gitaha.
biroriw
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-byabagamba-yahakanye-video-imushinja-gusuzugura-ibendera-ry-igihugu