Kuvuga ko Abatutsi barenganye,bahohotewe,bishwe,batsembwe ntacyo bitwaye ahubwo wanabihemberwa! Ikibi ni ukuvugwa ko Abahutu n’Abatwa nabo babikorewe! Ibi bihita byitwa Ivanguramoko n’Amacakubiri!
Ingabire yarabajije ati Abahutu bishwe bo bashyinguye he? Aha yari akoze sakirirego! Kizito Mihigo yararirimbye ati “Abazize urugomo rutishwe Jenoside nabo ni abantu (Abahutu) aha yari aciye inka amabere kuburyo akatirwa urwa pilato!
Nanjye rero nkomereje mu murongo w’abo bantu nta mahoro yabaho mu gihe mutegeka abantu kwemera amateka uko muyashaka tugomba kuyemera uko ari!
Abahutu barishwe kandi benshi cyane,abakuru n’abato,gore na gabo kandi nabo ni abantu hacyenewe ubutabera bwabo ndetse igihugu kigomba kubafata mu mugongo nabo kikabihanganisha byaba none,ejo cg ahazaza ariko tuzaharanira ko bibaho mu gihe tuzaba tugihumeka!
Abanyarwanda twese turareshya mu gihugu cyacu, Amaraso yacu yose ni amwe,Uburenganzira ni bumwe kandi iyi ngingo niyemeje kuyihagararaho kugeza mpfuye!
Kagwigwi Ndamukunda Nsaba