Site icon Rugali – Amakuru

Ese Abanyarwanda baba bubaka amazu yo guturamo ahenze bagakabya?

Uko iterambere rigenda ryiyongera mu mibereho y’Abanyarwanda ni nako barushaho kuvugurura uburyo bw’imibereho yabo. Kubaka inzu nziza kandi zigezweho zo guturamo ubu ni kimwe mu bifatwa nk’ibigaragaza ko umuntu ari umusirimu, ibintu bituma hari n’abirarira ndetse bakaka n’amadeni kugira ngo bakunde bubake inzu zihenze kandi zitazagira inyungu zinjiza.
Biroroshye kubona ko iterambere ry’imiturire mu Rwanda riri ku rwego rwiza kandi Abanyarwanda barakataje mu kubaka inzu zigezweho. Ibi ni byiza iyo ubikora abifitiye ubushobozi. Igiteye inkeke ni uko ubu hadutse imico y’urwiganwa mu myubakire n’udafite ubushobozi akumva yakubaka inzu yo guturamo ihenze, ibintu ngo bituma muri iyi minsi amabanki arimo guteza aya mazu icyamunara umusubirizo kuko ba nyirazo babura ubwishyukubera gushora ahatunguka.
Umurengwe no kwirarira biri ku isonga mu bituma abantu bubaka inzu zihenze
Kanamugire Malachie, umusaza w’inararibonye ufite imyaka 74 wize iby’ubwubatsi mu gihugu cy’Ububiligi mu myaka ya za 70 yabwiye UBUKUNGU ko ibyo bamwe mu banyarwanda bakora bishingiye ku murengwe no kwirarira.
Yagize ati: “Ubundi inzu zo guturamo ntizagakwiye gutwara umuntu amafaranga menshi. Umuntu akwiye kubaka inzu nziza iciriritse itarengeje byibuze ibyumba 4 ku buryo andi mafaranga ayashora mu mishinga ibyara inyungu. Dore nawe ugira utya ugasanga umuntu yubatse inzu ifite ibyumba 8 kandi afite abana 2 gusa. Njye ibi mbibonamo umurengwe no kwirarira, kuvuga gusa ngo reka nereke ziriya mbwa tugendana ko mfite kashi nyinshi.”
Benshi baririra mu myotsi iyo banki zigiye kubatereza icyamunara
Uyu musaza yakomeje agira ati: “Iyi ni imyumvire ya kinyafurika. Aho nabaye mu bihugu by’Uburayi usanga umuntu aba mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro kandi ari umukire. Itandukaniro nabonye rero ni uko Abazungu baturusha gutekereza ku mishinga ibyara inyungu z’igihe kirambye, mu gihe twe tuyashora mu bintu byo kwiyemera, kwirarira n’umurengwe. Gusa mbona benshi bitanabahira kuko baba baratse inguzanyo amabanki bagashora ahatunguka, mu minsi mike cyamunara nazo zikaza nk’iyagatera ngo baa!”
Impuguke mu bukungu zibibona gute?
Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri imwe muri kaminuza yo mu Rwanda, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye UBUKUNGU ko ingaruka z’iyi migenzereze y’Abanyarwanda yo kubaka inzu zihenze cyane zatangiye kwigaragaza, ngo abatabibona ni uko bashobora kuba batabyitaho.
Yagize ati: “Reka nkuhe urugero rufatika kandi rwerekana ukuntu Abanyarwanda barimo kubaka inzu zihenze zo guturamo batabanje gushishoza hanyuma bikaza kubasiga iheruheru. Umusore wo mu cyaro agira atya yakwibonera utumiliyoni dutanu twose agahita adushora mu bwubatsi ngo arashaka kurongora. Iyo yujuje inzu ku mudugudu asigara iheruheru ku buryo ubukene bumukubita bukamumerera nabi bitewe n’imibare mike kuko yakagombye gushora aya mafaranga mu bikorwa bibyara inyungu.”
Yakomeje agira ati: “Ndakeka ko nawe umbaza iki kibazo ujya unyura hariya za Ruyenzi, za Kigali, hirya iyo za Kabuga ukabona inzu zihapfupfunuka buri munsi. Icyakubwira ko benshi muri bariya bantu bakoresha amafaranga ya banki kandi bazi neza ko inzu yo guturamo itunguka kuko ntiba yinjiza buri kwezi kandi ibyo ntiwabirata imbere ya banki kuko yo icyo igamije ni ugucuruza.”
Kubaka inzu nziza yo guturamo ni byiza ariko nanone iyo umuntu afasha amafaranga ye yose akayashora mu kubaka gusa ntatekereze ku yindi mibereho ni nka bya bindi bya wa muhanzi ngo “kurya ntibibujijwe ariko kurya utabara biteye agahinda.”
Iyi mpuguke mu bukungu ihuza na muzehe Kanamugire ku nama bagira abashaka kubaka amazu yo guturamo. Aba bombi banenga bikomeye umuntu ubona amafaranga yose agahita ayashora mu kubaka inzu yo kubamo nk’aho yakamubereye igishoro cyo gutangira umushinga ubyara inyungu. Bahamya ko ari byiza kubanza kubaka ubushobozi bw’igihe kirekire maze umuntu akabona gukuramo amafaranga make yo kubaka inzu yo guturamo ku buryo bitabangamira ibindi bikorwa bye by’iterambere kandi bibyara inyungu.

Exit mobile version