Amakuru avuga ko abahabwa ibyo byangombwa biganjemo abanyamahanga bajya muri Uganda bahunze cyangwa bafite amafaranga menshi bashaka kuhakorera ubucuruzi batagombye gusaba ibyangombwa byo kuhakorera nk’abaturutse mu mahanga.
Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu Kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda, Anthony Namara, yemeje ko iri perereza riri gukorwa, ariko ko “ibikomeza kuvugwa biraba ari nk’ibihuha kugeza iperereza rirangiye.”
Abarebwa n’iperereza ni abagiye batanga ibyo byangombwa ku banyamahanga barimo abo mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Eritrea n’u Rwanda. Amakuru Daily Monitor ifite akaba ari uko pasiporo igura amashilingi hagati ya miliyoni enye n’esheshatu.
Kimwe mu bibazo biri gukorwaho iperereza harimo icy’umusirikare w’Umurundi Pascal Nkunzimana, wahunze igihugu cye kubera ibibazo bya politiki.
Nkunzimana ngo yegerewe n’inshuti ye Renatus Mulindangabo, amusaba ko yashyira imigabane mu bucuruzi bw’akabari mu mujyi wa Kampala, ariko amubwira ko agomba kubanza kubona pasiporo.
Iyo pasisoro n’indangamuntu ngo yaje kubibona anyuze ku mupolisi wa Uganda witwa ASP Kenneth Kabwigo, amufasha kubibona mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Amakuru avuga ko hari Abanyarwanda benshi, Abanya-Senegal, Abanya-Congo n’abandi benshi biyoberanya bagahabwa ibyangombwa nk’abaturage ba Uganda.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekanomuri Uganda, Jacob Siminyu, yavuze ko nta kibazo gikomeye kiri mu mitangira y’ibyangombwa by’inzira muri Uganda, kuko hagaragaye bibiri byonyine mu myaka ibiri ishize.
Umuntu umwe ngo yahamwe n’icyaha ahita yoherezwa iwabo, Umurundi Pascal Nkuzimana we ubu ari kuburana mu rukiko.
Yagize ati “Ikibazo gikomeye dufite ubu ni uko tutabasha kumenya neza Abanya Uganda, bityo tukarindira ko inzego zibishinzwe zibanza gukoresha ikiganiro abasaba ibyangombwa kugira ngo tumenye neza niba umuntu afite inkomoko muri Uganda cyangwa ahandi.”
Siminyu yakomeje avuga ko mu mezi atanu ari imbere ikigo gishinzwe indangamuntu kizaba cyamaze gukusanya amakuru yose, ariko ngo nk’abana bafite kugeza ku myaka 16 bo ntibarabarurwa.
Igihe.com