Site icon Rugali – Amakuru

Eric Bagiruwubusa kw’Ijwi ry’Amerika ku kibazo cy’amasambu muri Nyaruguru

Abaturage bo muri Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo bati ubutegetsi bwa Kagame bwaratugurishije. Nimwumve namwe aho batakamba ku Ijwi ry’Amerika. Murabyiyumvira ku munota wa 12:50 kugera ku munota wa 16:00. Aho umusaza rukukuri yatwawe n’abapolisi bagera ku munani bamushyize mu mapingu baramutwara amaguru hejuri, bamukandagiye, bamunyuka bashaka kumwirukana muri gakondo y’iwabo. Umusaza baramumugaje. Mwiyumvire namwe uburyo biteye isoni n’agahinda. Akagambane abaturage bakorerwa ubutegetsi bukarenza amaso. Baratakamba ariko ntawe ubumva ninayo mpamvu iyo babonye itangazamakuru rije ribegera nabo bitabira kurivugisha kuko bazi neza ko rizabatabariza. Uzi kugirwa impunzi mu gihugu cyawe. Abo baza kubambura ubutaka ngo bafite aho batuye bakaza bitwaza.

Umusaza ati abambere birukanwe mu masambu yabo bagiye bahungira i Burundi ngo none ubu u Burundi ntibucyakira abantu, umusaza ati turajyahe? Ubu se niba ubutegetsi bwarengeye abaturage aribwo bubarenganya, abanyarwanda babaye abande? Kagame ahugiye mu bye, uko abaturage babayeho ntacyo bimubwiye ahubwo arashora intambara zitampaye agaciro aho yakemuye ibibazo by’abanyarwanda.

https://www.youtube.com/watch?v=VgwSbdcjU3w

Leta ya Kagame igeze naho itesha ababyeyi icyubahiro. Mwumve namwe ukuntu biteye agahinda aho umubyeyi w’umugore avuga icyamubabaje cyane igihe babatwaraga babaziza amasambu yabo ati icyambabaje n’uko bantwaye nambaye ubusa kandi ndi umubyeyi. Biri ku munota wa 17:20 kugera ku munota wa 23:00. Ni agahoma munwa.

Ange Uwera

Exit mobile version