Itorero rya ADEPR muri ibi bihe ntiryorohewe n’umwenda ba banki y’iterambere mu Rwanda, BRD, nyuma y’uko abayoboke b’iri torero bakeneshejwe no kwishyura uwo mwenda bakagera aho batabasha kwishyura amafaranga y’imisanzu yasigaye bari barategetswe n’itorero, ndetse bamwe muri bo bakaba bakibaswe n’imyenda ya banki bafashe ku giti cyabo kugirango babashe kubona imisanzu y’itorero yo kubaka Hoteli ya Dove iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Amakuru yizewe Ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha umwe mu bakozi b’itorero rya ADEPR utashatse ko amazina ye atangazwa, ashimangira ko iri torero ritorohewe n’umwenda wa banki ryafashe muri BRD, kuburyo iyi banki iherutse kwandikira ADEPR ibasaba kwishyura ibirarane inabamenyesha ko hari ibihano by’ubukererwe bamaze gufatirwa kandi ibasaba kwishyura n’undi mwenda neza. Ikindi avuga ni uko ubuyobozi bwa ADEPR bwakoze inama, bugaragaraza ko bubangamiwe cyane n’ikibazo cy’ubukene, kuburyo n’amafaranga yari agenewe gushinga televiziyo yabuze burundu, ayari yabonetse agakoreshwa mu kwishyura imyenda ya banki ariko akaba iyanga.
Nk’uko yabisobanuye kandi akabigaragaza akoresheje inyandiko zitandukanye zirimo n’ibaruwa BRD yandikiye ADEPR tariki 19 Mata 2017 ndetse Ikinyamakuru Ukwezi.com tukaba twabashije kuyibonera Kopi, ubu iri torero risabwa kwishyura ibirarare rikanagirwa inama yo kwitegura kwishyura umwenda w’ukundi kwezi bitarabakomerana.
Uyu mukozi agira ati: “Inguzanyo bayihawe mu byiciro bibiri. Muri 2014 bahawe miliyari 2 na miliyoni 150, hanyuma muri 2015 BRD yongera guha ADEPR icyiciro cya kabiri cy’inguzanyo. Noneho inguzanyo yose igera kuri miliyari 3,309,474,000 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2017, ideni risigaye kwishyurwa ni 2,255,453,960 Fwf, hanyuma ikirarane cy’ ukwezi kwa gatatu kwa 2017 ni 35,255,017 Frw. Kugeza mu kwa kane hagiyeho inyungu, ni ukuvuga ko ikirarane kigeze kuri 39,757,050. Inguzanyo ya BRD igomba kuzarangira kwishyurwa muri 2025.”
Uyu mukozi wa ADEPR kandi agaragaza ko kuri konti ya ADEPR yo muri Banki ya Kigali (BK) igenewe gukusanyirizwaho imisanzu yo kwishyura iyi nguzanyo ya BRD, hari amafaranga menshi abaturage batanze ariko kugeza ubu asigaye kuri iyo konti akaba atagera no ku bwishyu bw’ukwezi kumwe, bitewe n’uko abayoboke ba ADEPR bamwe barambiwe guhora bakwa aya mafaranga abandi bakaba baragiye mu bukene budashira kubera iyo misanzu.
Aha agira ati: “Ibiri kuri konti yo gukusanyirizaho imisanzu yo muri BK bigaragaza ko amafaranga yakusanyijwe yagombaga kwishyura umwenda, ayavuye mu bakirisitu ni 3,563,364,994 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2016. Amafaranga yakuwe kuri iyo konti angana na 3,558,465,324 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2016, naho kugeza tariki 31/03/2017 kuri yi konti hari hasigayeho 4,935,230 kandi ayo ntanashyitse ubwishyu bw’ukwezi kumwe.”
Bishop Tom Rwagasana; umuvugizi wungirije wa ADEPR, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko n’ubwo habayemo ibirarane, imyaka bagomba kumara bishyura banki nk’uko babyumvikanye mu masezerano igihari. Avuga kandi ko batabuze ibyo bishyura n’ubwo adasobanura neza impamvu yatumye bagira ibirarane kandi batarabuze ubwishyu.
Iyi nyubako yatwaye asaga Miliyari eshanu nk’uko ubuyobozi bwa ADEPR bubitangaza, ifite Hoteli yiswe “Dove Hotel” y’ibyumba 72 byo kuraramo, birimo 12 by’abanyacyubahiro cyane (VIP). Bamwe mu bayubatse ubu baracyarira ayo kwarika bavuga ko batishyuwe, mu gihe aka kayabo kavuye mu misanzu y’abaturage nako kashegeshe benshi, ndetse hari n’abo iyi misanzu yatumye banga iri torero burundu barivamo, abandi bajya mu bibazo by’uruhuri birimo n’imyenda ya banki.
Urugero ni aho umuvugabutumwa (Evangeliste) Nsengimana Juvenal wo mu itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Muyange mu karere ka Nyagatare, ndetse n’umugore we w’umudiyakoni muri iri torero, muri Gashyantare bari mu mazi abira ndetse bendaga guterezwa cyamunara bitewe n’umwenda batse kugirango habashe kuboneka umusanzu wo kubaka hoteli Dove yo ku Gisozi, uwo musanzu ukaba ari uwo ubuyobozi bwa ADEPR bwari bwaragennye ko abayoboke bo hirya hino mu gihugu bazatanga kugirango inyubako yuzure. Uyu yaje kwishyurwa bigoranye, ndetse bibanje no gusakuza, kuko yitabaje ubuyobozi bukuru bw’itorero akabwandikira abugaragariza ko umuryango we uri mu kaga gakomeye.
Mu ibaruwa Nsengimana Juvenal yabanje kwandikira umushumba wa Paruwasi ya Muyange tariki 15 Mutarama 2017, atakamba ngo bamutabare, yagaragazaga mu by’ukuri uko ikibazo giteye ndetse n’icyo yifuza ko bamufasha. Muri iyi baruwa n’umugore we yasinyeho, yagiraga ati: “Nk’uko biri mu mpamvu y’ibaruwa, tubandikiye dusaba itorero kudutabara kubera ikibazo dufite kidukomereye cyane. Ni ikibazo gifitanye isano n’umusanzu wa Gisozi (Dove Hotel), mu gihe watangwaga twafatiye umudugudu wa Rukiri umwenda ungana n’amafaranga ibihumbi magana acyenda (900.000 frw) yunguka 5%, twayafashe mu ishyirahamwe ABISHYIZEHAMWE.
Mu bwumvikane bwacu n’umufasha wanjye, twatanze ingwate; iyo ngwate ikaba ari inzu n’isambu, twishyizeho n’izo nyungu. Twatekerezaga ko ari igikorwa kitazarenza amezi atatu tukishyura inyungu nkeya zishoboka, none inyungu zimaze kugera ku mafaranga 648,656 frw bitewe no kutishyura neza, bikaba rero birenze ubushobozi bwacu. Akaba ari yo mpamvu tubandikiye nk’uko tutahwemye kubibabwira, kandi ntagikozwe bagurisha umutungo wari ugize umuryango, bityo njyewe n’umuryango wanjye tukajya mu kaga gakomeye. Twizeye ko mwasubiza amaso inyuma mukibuka umurava, ishyaka n’ubutwari twerekanye tugaragaza ko dukunze inzu y’Imana no guhesha ishema itorero ryacu n’ubuyobozi bwaryo, mukadukorera ubutabazi umutungo wacu utazatezwa cyamunara. Tubibutse ko iyo nguzanyo twayifashe tariki 14/05/2016. Dusoje tubashimira.”
Si aba gusa kuko hari benshi barira ayo kwarika bitewe n’uko bazahajwe n’iyo misanzu ndetse byanatumye iri torero ricikamo ibice, bamwe mu bayoboke banzura kurivamo, cyane ko buri muturage yasabwaga kwishyura amafaranga menshi hatitawe ku bushobozi afite. Dufashe urugero, umudugudu wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, wari waciwe miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda, kugirango aya mafaranga aboneke buri mukirisito yaba ukize yaba ukennye akaba yarasabwe akayabo, ndetse hari na bacye banze kuyatanga bibagiraho ingaruka mu itorero, barabagaya abandi bamburwa inshingano.
Ukwezi.com