Site icon Rugali – Amakuru

Erega ibintu byashyushye ngo FDLR yatsinzwe, Mudacumura n’ibyegera bye bapfuye, none igihugu cyacitse ururondogoro.

NI INTSINZI, INSINZI CYANGWA NI ISINDWE?

Nari nzi ko muri ibigwari ariko sinarinzi ko mugejeje aha!!! Gutsinda Mudacumura i Masisi ukagaruka mu kadomo, wakagaruye Masisi ku kadomo, uba ukwiye kwifubika ikimwaro ukiyorosa ubugwari.

Kuvuga ngo wakubise FDLR byo ni ukwikoza isoni, kuko nayo ubwayo izi ko yakubititse kandi yatsinzwe, uretse abayizeza ibinyoma ngo Magayane yaravuze bamubeshyera. Nanjye nubwo ntemera indagu, nagerageje kumva ibyo Magayane yavuze, nsanga ibyo yavuze bitandukanye cyane n’ibyo babeshyera FDLR. Ahubwo nasanze gusobanukirwa izo ndagu za Magayane bidasaba ubundi buhanga ahubwo ari ukumenya amateka n’imiterere y’akarere n’igihugu cyacu. Wagenzura no mumikorere y’igisirikali, ugasanga ari byo byashoboka ariko ntaho bihuriye na FDLR. Kereka hari abanyamuryango bayo wenda bakomoka muri ako gace k’ubwami bw’Abacyaba, nubwo nabyo bitaba bisobanuye neza ibyo Magayane yavugaga.

Mwibuke ko Magayane bamubeshyeye ngo yaraguye ko Kigeli azagaruka gutwara, n’abanyamadini bihutira kubihanura. Nanjye nababwira ko bidasobanuye ko Kigeli ariwe uzagaruka gutwara, bati wowe barakuguze, urivuguruza usigaye uvuga ibinyoma , waranaguye. Bikavugwa cyane n’abantu batigeze bemera n’ibyo mvuga, ahubwo batanguranwa kujya kwa Kigeli bibwira ko ari bo bazi ubwenge. Jye nari narivugiye Kigeli mu rwego rwo kubaha abakuru. Nawe ubwe yari abizi ko nta mahirwe namuhaga kdi ntitubipfe!

Ni nka kuriya njya mbwira Abahindiro bose, nanjye ndimo, aho mba naririye cover mu Barinda mpungira ubwayi mu kigunda dore ko urugomo rw’abakagara ntamahoro rujya ruha Abarinda banze gucyeza umukene w’umugore. Nti twese bene Gahindiro,twigeragereze uko amazu yacu angana kandi akurikirana hatazagira uvuga ngo baramuryamiye kandi ariwe wari ukwiye ubwami. Ni na bwo buryo njya mbwira abanyapolitiki, nti mwese nimugerageze mupime amahirwe yanyu hatazagira ucikanwa. Ni nako mbwira abasirikali ngo nabo bagerageze amahirwe yabo. Gusa mumenye ko uzajya agerageza kwegera iriya NTEBE atari we Nyirayo azajya apfa. Nti haranditswe ngo: “Uwiyigiza hafi no kubyishyiramo yicwe.” Nti, mushuti wanjye nyakwigendera Munyaburanga yaravuze ati: “Burya kurwanira umugisha bikwibagiza ko uruhisho rwawo rutabyiganirwa.

Mwebwe rero abari kubyina intsinzi, ni murire muboroge kandi mwihane, mwibuke ko nababwiye ko uyu mwaka ari uwo kujijuka, akari inyuma karahinda. Erega ngo “icyo umunyabyaha atinya ni cyo azabona.” Ibyo nababwiye nta nyuguti n’imwe izagwa hasi, ndetse muzajya mugenda muryozwa iby’ubu bugome mugenda mukora mwicira abantu mumahanga aho babahungiye. Bizabaremerera mugere aho mutazabasha kwinyagambura no kuguruka, aka wa muturanyi wanyu wo munsi y’ivi utegekera mu rutoki. Isi izasama ibamire mureba! Kandi nzabaseka mwagize ibyago.

Nzabibafashamo nifashishije umwami Rwema Gendarme, mu bibazo byose bya Congo, Nzabaziza Lt Col Rugigana mu gisirikali, naho Callixte Sankara, nzamukoresha udukoryo twose two kubarimbura, kuko ari umucikacumu. Kandi nababwiye ko umucikacumu ari ubwoko bukomeye, kuduhohotera ni mwe muzabigira mo ingaruka mumarane nkuko bisanzwe kdi namye mbabwira bucyeye biraba!!! Iyo Imana itaduha izo mbaraga twari kuzabakizwa n’iki bahu? Uziko abacikacumu bameze nk’imbogo? Intare imwe iraza nazo zikiruka ikivunge ziyihunga ariko iyo imbogo imwe yiyemeje igahindukira, ivunagura intare 5 zigahunga.

Comrade Sezibera yarambabaje kuko mu by’ukuri nti twari abanzi uretse guterana nk’ububyara. Ntabwo ari umuntu mubi, ariko reba ibintu mwamuvugishaga kuri Callixte kandi Callixte namaze kumufata mumaboko yanjye. We na Nduhungirehe ntako ntabagize mbacira amarenga, na mbere y’ibya Callixte. Ubu se mbwire iki Nyamvumba?! Namaze amanonko.

Banyarwanda, mumenye iri jambo kandi muryiteho. Handitswe ngo: “Umurimbuzi namuremeye kurimbura.” Nubwo azabibazwa ariko abifitiye ububasha bwo kubarimbura kuko ari cyo yaremewe. Rero ntimube nka ya numa y’injiji, mwiyarure kandi mwihane ibyaha.

“RDF murayizi?” Yeeee, turayizi… ni IMPEHE!

Uwo birurira acire, icyo nzi cyo, ni uko n’uwo nteye ikinonko atava hasi!

H. T. Sankara

Exit mobile version