Site icon Rugali – Amakuru

Erega guhandura amavunja biraryana! -> Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Abanyarwanda babiri bageze mu Rwanda bahunze abasirikare ba Uganda, nyuma y’uko babateye mu ngo zabo bashaka kureba ko na ntwaro babitse.

Aba bantu bakoreraga ubucuruzi muri Uganda, mu gihe cy’imyaka ine, bavuze ko bagabweho igitero n’abasirikare bo mu mutwe wa Military Police, ijagajaga inzu bakoreramo ngo ishaka imbunda ariko iraheba.

Umugabo tutangaje amazina ye kubera impamvu ze z’umutekano, yavuze ko ubusanzwe afite umuryango we mu Rwanda ariko yari amaze imyaka ine n’umuvandimwe we muri iki gihugu bacuruza.

Ati “Ndi umuntu wacururizaga muri Uganda, aho nari mpafite iduka, ubwo najyaga mu Mujyi wa Kampala kurangura, nibwo abasirikare baje iwanjye bavuga ko ndi maneko w’u Rwanda baza kunsaka bakoresheje Military Police ariko basanga ntahari”.

“Bahasanze umuvandimwe wanjye twakoranaga, nibwo yababwiye ko nagiye kurangura ariko binjira mu nzu barasaka ibintu byose bashaka imbunda babura ikintu na kimwe.”

Aba basirikare ngo basize babwiye umuvandimwe we ko ari uyu mugabo bashakaga. Uyu munyarwanda yavuze ko aba basirikare babwiye uyu muvandimwe we ko bazagaruka kureba ko yagarutse.

Ati “Umuvandimwe wanjye ambwiye ko baje banshaka, nahise mpungira mu Rwanda kuko numvaga ko ubuzima bwanjye bushobora kujya mukaga.”

Nyuma yo kugera mu Rwanda nibwo yabwiye umuvandimwe we ko agurisha ibyo bari bafiteyo byose, ubu bose bagarutse mu Rwanda.

Yatangaje ko hari amakuru yamenye ko bashakaga kuzamufata ngo bamukorere iyicarubozo, bikaba ari byo byatumye ahunga.

Abanyarwanda bari muri Uganda bafite impungenge

Uyu muturage yavuze ko abanyarwanda bari muri Uganda, bahangayitse kuko ubwe ari umusivili wikoreraga akazi k’ubucuruzi.

Ati “Hariyo abanyarwanda benshi barengana, icyo gihe baza kunsaka hari undi munyarwanda bajyanye, iyo uriyo uri umunyarwanda baraza bakagufata uko bashatse, iyo basanze amakuru bagushakaho ntayo ufite kukurekura baguca amafaranga, bahera muri miliyoni 5 z’amashilingi.”

Ikibazo cy’Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakaburirwa irengero, gikomeje gufata indi ntera, aho ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byose usanga bikorwa n’inzego z’umutekano cyane cyane urw’iperereza (CMI).

Tariki 23 Gashyantare uyu mwaka, Muhawenimana Damascène utuye mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, ni umwe muri abo banyarwanda wari umaze amezi abiri afunzwe amapingu ku maguru no ku maboko, anapfutse ku mutwe n’inzego z’iperereza mu Mujyi wa Kampala wageze mu Rwanda.

Yavuze ko iyicarubozo yakorerwaga kubera ko ari umunyarwanda, yarikorewe n’abantu bavuga Ikinyarwanda, akeka ko ari abanyarwanda barwanya u Rwanda bakorana n’Urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI), mu guhohotera abo bita ‘Intasi za Kagame’.

Aba banyarwanda bariyongera ku bandi bakomeje kugarurwa mu Rwanda bahonotse iyicarubozo n’ihohoterwa bakorerwaga muri gereza za Uganda. Hari kandi n’abatawe muri yombi kugeza n’uyu munsi baburiwe irengero.

Igisirikare cya Uganda kirimo guhiga imbunda mu ngo z’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu

 

Exit mobile version