Site icon Rugali – Amakuru

Ellen Kampire nareke umubyeyi wa Ingabire ahubwo atubwire igihe Amb. Gasana Eugene azaza gusura umuhungu we

Me Rusagara Ignace aributsa Kagame ko afite abantu mu rugo rwe bifuza ko ibintu byahinduka

Yanditswe na Francis Kayiranga

Nyuma yaho Raissa Ujeneza, imfura ya Madame Victoire Ingabire Umuhoza asesekaye i Kigali n’abuzukuru ba Ingabire akaba aribwo bwa mbere kuva bavuka yabona abuzukuru be ndetse akaba yongeye kubonana n’ umukobwa we Raissa Ujeneza nyuma y’imyaka icumi batabonana, ubu intore ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter zataye umutwe.

Urugero uyu munsi nuko wa muhezanguni Ellen Kampire wigeze kuvuga ko Ingabire yakagobye kwicwa ku rubuga rwabo rwa Youtube yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti: “Ese Therese Dusabe, ni ryari azaza gusura umukobwa we, Ingabire Victoire? Muri iyi nkuru bavugamo amatiku yabo basanganywe umuntu atasubiramo.

Gusa umuntu akaba yakwibaza impamvu bashyanutse bandika iyi nkuru ku mubyeyi wa Ingabire Victoire Umuhoza umuntu atabura gushimira kubera ko nibura we n’umukobwa we Raissa Ujeneza batweretse amafoto aho abanyarwanda benshi bashoboye kwibonera Nyogokuru Ingabire ateruye abazukuru be. Hari aho mwari mwabona Sogokuru Kagame ateruye umwuzukuru we?

Nibwirire umuhezanguni Ellen Kampire ko umunsi yabonye Kagame ateruye umwuzukuru we azabyite kubonekerwa! Ubundi perezida w’igihugu iyo yishimye n’igihugu kigomba kwishima. Kandi inkuru nziza n’inkuru mbi agomba kubisangira n’abanyarwanda. None se hari agafoto ka Ange Kagame n’umwana bari kumwe na Sogokuru Kagame na Nyogokuru Nyiramongi Gasana Jeannette mwari mwabona?

Ndangize nibwirira bariya bahezanguni bihaye gutandukira bibaza ngo mama wa Ingabire azaza gusura ryari umukobwe we ahubwo bagobye kwibaza no kutubwira igihe Amb. Gasana Eugene azaza gusura umuhungu we kuko igisubizo k’igihe Gasana azazira gusura umuhungu we kizabafasha gusubiza icyi ikibazo bibajije mu nkuru yabo banditse yuzuyemo ubuhezanguni.

 

 

Exit mobile version