Amabandi yitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro ryakeye arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.
Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye ahagana saa tatu z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018 aho ayo mabandi yateye mu Gasanteri ka Cyamutumba gaherereye mu Kagari ka Mukuge mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru.
Bamwe mu bakomerekejwe n’ayo mabandi barwariye mu bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, bavuga ko cyari igitero cy’abantu bagera kuri 30 bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma, amafuni n’ubuhiri ndetse ngo harimo n’umwe ufite imbunda.
Mukankusi Valentine ati “Nari mvuye gucuruza mu isoko rya Busoro muri Gishamvu, ubwo amabandi yaje yinjira mu rugo duturanye, bari bafite imihoro n’ubuhiri harimo n’umwe ufite imbunda bakubita urugi ubwo abari mu nzu bajya kurwana nabo birabananira barirukanka ubwo amabandi asigara asahura ibyari biri mu nzu. Harimo na televiziyo. Njye nasigaye bankubita ikintu mu mutwe no mu rubavu”.
Munyaneza Alexis nawe bamusanze aho acururiza mu gasanteri ka Cyamutumba baramukomeretsa bamwambura n’amafaranga.
Ati “Baje basanga ngiye gufunga bakubita urugi, ubwo mbumvise kuko n’umwaka ushize byambayeho nahise nihwereza ariko baba bankubise ubuhiri mu rubavu, numvise abaturage bavuza induru amabandi arirukanka. Bantwaye ibihumbi 42 Frw nari maze gucuruza, radiyo, n’ibindi ntazi kuko bahise banjyana mu bitaro”.
Bakomeza bavuga ko n’ubwo harimo umwe ufite imbunda atigeze abarasa ahubwo intwaro gakondo ari zo zakoreshejwe mu kubakubita no kubakomeretsa.
Abakomerekejwe IGIHE yasanze mu Bitaro bya Kabutare bavuga ko no mu mwaka ushize ayo mabandi yateye mu Murenge wa Gishamvu wo mu Karere ka Huye uhana imbibi n’uwo wa Ngera waraye utewe, akomeretsa abaturage aranabasahura.
Bavuga ko irondo ridashobora guhangana n’ayo mabandi ngo riyashobore kubera ko ari menshi ahubwo hakenewe ingufu zihariye zaza kubafasha kuyahashya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, Ndayiragije Simeon, yavuze ko ayo mabandi yakomerekeje abaturage mu Mudugudu wa Cyamutumba ariko hari n’abandi bo mu Karere ka Huye batangiriwe mu nzira barakomereswa.
Ati “Hari abakubitiwe aho ngaho ariko hari n’abo yakubitiye mu nzira. Kugeza ubu abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro. Hari abaketswe babiri bafashwe n’irondo ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyagisozi kandi turacyashakisha amakuru kugira ngo hamenyekane abandi baba babigizemo uruhare”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, Alphonse Mutsindashyaka, yavuze ko abakomerekejwe ari batandatu bakaba bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima kiri mu murenge ayoboye.
Mutsindashyaka ati “Byabereye mu murenge duhana imbibi, hari n’umuturage wo mu murenge wacu wakomerekejwe. Ku Kigo Nderabuzima cya Gishamvu hazanwe abantu batandatu, babiri baravurwa barataha abandi bane boherezwa ku Bitaro bya Kabutare kuko bari bakomeretse cyane”.
Abaturage basabwe gukomeza kwicungira umutekano no gutanga amakuru ku buyobozi igihe cyose babonye hari igishobora kubahungabanyiriza umutekano.
Umwe mu baganga wo ku Bitaro bys Kabutare uri kubakurikirana yatangaje ko bose bari kwitabwaho kandi hari icyizere ko bazakira.
IGIHE taliki ya 11 Kamena 2018