Amaherezo za ngabo za Afurika ziribworezwe mu Rwanda kubera umutekano muke! Kagame yasetse Nkurunziza nu Burundi ngo hari umutekano muke none ndabona nawe nyakatsi ye yatangiye gushya. Mu minsi ishize yari Bugeshi hakurikiraho ibya Maj. Gen. Rutatina nyuma yaho ngo bishe umu FDLR muri Ntyazo none ngo abapolisi nabo barimo kurasana hagati yabo. Ibi byose byanditswe mu binyamakuru bya leta ya Kagame ariko kugeza ubu nta kuri kuzuye baratubwira yuko byagenze. Ahubwo uko usoma izi nkuru niko wibaza ibibazo byinshi.
None uyu mupolisi wari ufite ipeti rya Assitant Inspector of Police (AIP) witwa Kandabaze Richard ngo yarashe umukuriye CIP Mugabo Jean Bosco wayoboraga Sitasiyo ya Busogo ahita apfa nawe ngo baza ku murasa amaze kwifungirana munzu abandi bapolisi bagerageza kumusohora abarasaho nabo bahita bbamurusha agwa aho. Igitangaje nuko nkuko dusanzwe tubibwirwa na Polisi ya Kagame, ngo bagiye gukora za anketi zabo zitajya zigira ikivamo ariko njye natangajwe no kumva ACP Celestin Twahirwa ahita yitanguranwa yemeza ko nubwo Kandabaze Richard yarashe CIP Mugabo, ko ntacyo bapfaga.
Ese ACP Celestin Twahirwa amenya gute ko ntacyo uwarashe n’uwarashwe bari bafite icyo bapfa nta anketi irakorwa? Muri macye abafite icyo bateze kuri izi anketi za polisi ya Kagame murambabaje. Gusa icyo mbona kizamo nuko bazahita bavuga ko yakoranaga ya mitwe bita ngo irabarwanya kandi ntawe byatangaza bavuze ko ari Gen Kayumba wamutumye. Izindi mana za Kandabaze Richard nuko atari umuyisilamu, naho ubundi bari guhita bavuga ko yakoranaga na ISIS cyangwa ya mitwe y’intagondwa y’abayisilamu nkuko byagenze ubwo wa musirikari muri Centre Afrique i Bangui yarasaga bagenzi be. Igihe kirageze ngo Kagame yemere ko inzu irimo gushya naho gukomeza guhisha umwotsi bizatuma wa muriro ugira ubukana kurushaho kuburyo kuwuzimya bitazoroha.
JMV Kalisa
Kigali