Site icon Rugali – Amakuru

Ejo Kagame azabanyura hejuru mu ndege ye Gulfstream agiye kuryoha muri USA -> Gisagara: Ishuri rifite abanyeshuri barenga 1800, bamwe biga bahagaze

Ishuri ribanza rya Kabumbwe riherereye mu Karere ka Gisagara rifite abanyeshuri barenga 1800, biga bacucitse mu mashuri kugeza n’aho hari abatabona aho bicara, bakiga bahagaze.

Iri shuri riherereye mu Kagari ka Kabumbwe, Umurenge wa Mamba rifite ibyumba byigirwamo 18, abana 1891 n’abarezi 25.

Ishuri rimwe IGIHE yagezemo, yasanze ryigamamo abana 120 mu byiciro bibiri, kimwe kirimo abana 60, rifite intebe icyenda, abana bamwe biga bicaye hasi ku misambi, abandi bahagaze.

Abarimu b’iki kigo bagaragaza ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri giteye impungenge.

Umwarimu witwa Ufitamaharo Josephine yagize ati “Ishuri nigishirizamo riteye impungenge kuko iyo imvura iguye harava abana bagahaguruka bakiga bahagaze ahatari kugera imvura. Nigisha abana mu byiciro bibiri, kimwe kiba kigizwe n’abana 62, ntabwo biga bicaye, bamwe baricara hashira umwanya bagahaguruka n’abandi bakicara, gutyo gutyo.”

Mugenzi we Niyomugabo Jean de Dieu nawe yagize ati “Mu ishuri nigishamo intebe imwe yicaraho abana batanu cyangwa batandatu ku buryo no kwandika mu ikayi biba bigoranye. Twifuza ko Leta yadufasha kubaka ibindi byumba ndetse tugahabwa n’intebe zo kwicazaho abana.”

Umuyobozi w’iryo shuri, Harerimana Cassien, yasobanuye ko ikigo cyose gifite abanyeshuri 1891, kikagira intebe 179, nibura hakenewe izindi ntebe zirenga 100 kugira ngo abana babashe kwiga bicaye nubwo nabwo bazaba bacucitse mu ishuri.

Yagize ati “Dufite ibyumba 13 bishaje bikeneye kuvugururwa, urebye intebe imwe yicarwaho n’abana batari munsi ya batanu kandi yagombye kwicaraho batatu. Icyifuzo ni uko hakomeza kubaho ubufatanye na Leta hakaboneka intebe noneho n’ibyumba by’amashuri bishaje bikavugururwa hakubakwa n’ibindi.”

Akomeza avuga ko ku bufatanye n’ababyeyi hari ibyumba bibiri bishya byatangiye kubakwa ariko ubushobozi bukiri buke.

Umwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri yatangarije IGIHE ko bahangayikishijwe n’imyigire y’abana,.

Yagize ati “Ariya mashuri bigamo ateye impungenge cyane, iyo mbonye imvura iguye niyambaza Nyagasani kuko mba mpangayitse mfite ubwoba ko ibisenge bibagwaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, yavuze ko batangiye gukemura ibibazo biri kuri iryo shuri kuko kuri ubu hari kubazwa intebe zo kwicaraho kandi mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hazashyirwamo no kububakira ibyumba bishya by’amashuri.

Yagize ati “Hari intebe zatangiye kubazwa turi hafi kubaha kugira ngo abana bajye biga bicaye naho ku kijyanye n’ubucucike tuzabishyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kugira ngo bubakirwe.”

Ishuri ribanza rya Kabumbwe ryafunguye imiryango mu mwaka wa 1962.

Umwarimukazi mu cyumba cy’ishuri ari imbere y’abanyeshuri bicucitse

Abana bamwe nta ntebe babona zo kwicaraho

Ibyumba by’amashuri birashaje ku buryo bugaragarira amaso

prudence@igihe.rw
Exit mobile version