Ebola: Minisitiri w’u Rwanda n’uwa Kongo biyemeje kutabangamira urujya n’uruza ariko si ko biri guko rwa. Ku mupaka wa ‘petite barrière’ ukoreshwa cyane hagati ya Gisenyi na Goma, abo mu Rwanda badafite ibyangombwa byo gukorera i Goma ntibemerewe kwambuka. Ba minisitiri b’ubuzima b’u Rwanda na Kongo ejo ku wa kabiri bemeje ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kurwanya Ebola ariko hatabangamiwe urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’imibereho y’abantu ku mipaka, gusa ubu ku mipaka ibintu byifashe ukundi.
Kuva ejo ku wa kabiri, Abanyarwanda bakora ubucuruzi buciriritse i Goma n’abajyayo gushaka akazi bangiwe kwambuka, ibi bikaba byakomeje uyu munsi aho abantu ari benshi ku mupaka batakamba ngo bambuke.
Abanyarwanda bari kwemererwa kwambuka ni abafite amakatira y’akazi kazwi (carte de service) bakora hakurya muri Kongo.
Aba ni bacye cyane ugereranyije n’abajyayo mu bucuruzi n’imirimo biciriritse, nkuko umunyamakuru uri ku mupaka abivuga.
Ejo ku wa kabiri ku Gisenyi, inama yahuje abashinzwe ubuzima mu Rwanda no muri Kongo yemeje ubufatanye bw’ibi bihugu mu gukumira no kurwanya Ebola.
Ingingo ya gatanu y’imyanzuro yashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima w’agateganyo wa Kongo, Pierre Kangundia, na Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda, ivuga ko ibyo bizakorwa “bitabangamiye urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’imibereho y’abantu ku mipaka”.
Joséphine Nyirahabimana urangura imboga mu Rwanda akajya kuzicuruza muri Kongo, uyu munsi yazindukiye ku mupaka n’imboga ze ashaka kwambuka, kugeza saa sita z’amanywa akaba yari akiri hano.
Avuga ko imboga yaranguye 3,000Frw azijyana i Goma akazigurisha n’abazijyana ku ngabo za MONUSCO ku 8000Frw, ubu akaba avuga ko afite agahinda n’uburakari.
Ati:”Bafungiye Umunyarwanda, none ko Umukongomani we ari kuza agahaha twebwe ikibazo dufite ni ikihe? Turagera ku mupaka bakatubwira ko badashaka Umunyarwanda ujya muri Kongo”.
Niba ari ikibazo cya Ebola, Umukongomani ntabwo yayizana akayanduza Abanyarwanda?”
Abana bacu barabaho gute?
Nsengiyumva Matindo akora ubupagasi i Goma kuko mu Rwanda avuga ko nta kazi ahagira.
Ati:”Bari kudusaba amakarita ya serivisi ariko no kuva twavuka nta ‘carte de service’ turabona. Twe turi abantu b’abahangayitsi, dukoresha amaboko yacu none barayafunze, batekerezaho turabaho gute?”
Uwufise ububasha kw’isanamuBBC GAHUZAImage captionBaribaza impamvu Abanyekongo bemererwa kwinjira mu Rwanda ariko Abanyarwanda bakabangira kwinjira i Goma
Olive Nyiraneza avuga ko kuva ejo atararya kuko atemerewe kwambuka ngo ajye i Goma. Agira ati: “Ubu ndahangyitse, ejo niriwe aha n’ubu dore niriwe aha”.
Nyiraneza avuga ko acuruza ibintu ku mihanda mu mujyi wa Goma muri Kongo kuko mu Rwanda bitemewe kandi amasoko yo mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda batayakwirwamo bose.
Ati: “Ubucuruzi bushoboka mu Rwanda ni bucyeya ku buryo butadutunga nk’uko bwadutungaga i Goma. Aho kwirirwa twirukankana na DASSO [rumwe mu nzego zishinzwe umutekano] mu Rwanda, tujya i Goma tugakora ubucuruzi bwacu buciriritse ku mihanda tukabona icyo kurya n’abana bacu, none ubuzima bwahagaze, abana bacu barabaho gute?”
Ku wa mbere, mu nama yahuje abaturage bahagarariye abandi n’abaminisitiri batatu mu mujyi wa Gisenyi, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda yavuze ko baganiriye ku buryo i Goma hajya hajyayo abantu bacye bagatumikira abandi.
Hari impungenge ko indwara ya Ebola ishobora kuva mu mujyi wa Goma ikagera mu Rwanda kubera urujya n’uruza rukomeye rushingiye ku bucuruzi hagati y’iyi mijyi yombi.
Source: BBC