Kuri gereza ya Nyanza haravugwa irigiswa rya Boniface TWAGIRIMANA ryakozwe muri iri joro ryakeye. Amakuru dukesha umwe mu bayobozi b’iyo gereza ngo ni uko Boniface TWAGIRIMANA na Aimable Murenzi baraye batorotse gereza ngo kugeza magingo aya ubuyobozi bwa gereza bukaba butazi aho baherereye.
Nkuko twabivuze muri pubulikasiyo yacu yo kuwa 6/10/2018, iyimurwa rya Boniface TWAGIRIMANA avanwa muri gereza ya Mageragere ajyanwa muri gereza ya Nyanza ryakozwe mu ibanga rikomeye kuburyo ryari iryo gukemangwa. Akigezwa kuri gereza ya Nyanza yahise yinjizwa muri bloc y’akato yahoze ifungiyemo imfungwa za politiki nka Deogratias Mushayidi na Dr Theoneste Niyitegeka maze asangamo Aimable Murenzi wari umaze umunsi umwe ahimuriwe, nuko bafungirwa muri icyo kizu bombi gusa. Kuva uwo munsi Boniface TWAGIRIMANA ntiyigeze yemererwa gusohoka muri iyo bloc ngo abe yajya nko mu Misa cyangwa ku kibuga mu myitozo ngororamubiri hamwe n’abandi banyururu.
Kuba rero gereza ivuga ko Boniface TWAGIRIMANA na Aimable Murenzi batorotse ni ikinamico rigamije kurenza uburari kuko ntabwo abantu bataziranye yewe bataramarana n’igihe kingana n’icyumweru bashobora kunoza umugambi udasanzwe nk’uwo wo gucika gereza. Ikindi kandi umuntu yavuga, kuba Boniface TWAGIRIMANA yari ataraburana ni imwe mu mpamvu zitatuma atekereza gutoroka cyane ko hari hariho n’icyizere ko yashoboraga kurekurwa vuba aha ukurikije umwuka wo kurekura imfungwa za politiki uri mu gihugu muri ibi bihe.
Na none kandi imiterere y’aho bari bafungiye ntiyemerera uwo uriwe wese gutoroka kabone n’iyo yaba ari umukomando ka jana. Gutoroka aho hantu byashoboka gusa ari uko imfungwa ihafungiye ibifashijwemo n’abacungarereza nabwo kandi keretse ari diregiteri wa gereza ubigizemo uruhare kuko ariwe urarana imfunguzo zaho.
Ntawashidikanya ko Boniface TWAGIRIMANA yishwe n’ubwo umurambo we utaraboneka ngo ushyingurwe ku mugaragaro. Ibya Aimable Murenzi byo ntawabisobanukirwa kuko n’ubundi asanzwe akorana na Leta ya KAGAME-FPR mu bikorwa byayo bigayitse byo kwirenza abatavuga rumwe nayo. Ibi turabivuga dushingiye ko atari ubwa mbere imfungwa zishimutwa mu magereza yo mu Rwanda zikicwa cyangwa zikaburirwa irengero. Aha twavuga nka Nsengiyumva Jotham wasohowe muri gereza bikozwe n’umuyobozi wa gereza ya Nyanza SSP John Mukono kuwa 28/1/2018 maze akicirwa ku kibuga cy’umupira kiri imbere muri gereza arashwe urufaya rw’amasasu nyuma umwicanyi SSP John Mukono akabwira itangazamakuru ko Jotham yarashwe yari ari kugerageza gucika gereza.
Izo nzirakarengane zose Imana izakire mu bayo!
Byanditswe na:
Janet Nabyo
Paris, kuwa 8/10/2018