Site icon Rugali – Amakuru

Dusobanukirwe n’akamaro k’imbunda muri politiki (3)

Kuri uyu mugoroba na bwo ndabagezaho ibindi bintu bibiri mbona nk’ukuri: abazungu batinya Paul kagame (a) na we Paul Kagame  agatinya abantu baterereza nka Callixte Sankara, Intambara (b).

a. Ba mpatseibihugu (= Amerika, Ubufaransa…) batinya Paul kagame.

Ibyo ni byo Pkame yabwiye Abanyarwanda, avuga ati “ejobundi, ejobundi mu buryo busanzwe bwo gukemura ibibazo byacu twafunguye abantu… atari impuhwe gusa zo gushaka gutanga impuhwe, ahubwo ari impuhwe zo gukemura ibibazo byacu…

Naho ubundi hano nta ‘presha’, hano ibyabaye muri uru Rwanda tureba… twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanda ngo dukandike”.

PKagame Yarakaye Mumagambo ye Asubije MAJOR CALLIXTE SANKARA, INGABIRE VICTOIRE Nabandi

Kuri njye ibi Pkagame yavuze ni ukuri. Pkagame nta muzungu ushobora kumutinyuka kubera ko za Jenoside zakorewe Abanyarwanda… zateguwe na we, zishyirwa mu bikorwa na we ku kagambane k’Amerika …, umutware w’Isi.

None se “Mapping report” ntiyajugunwye mu kabati, burundu? Umwana w’umukobwa, ati “Papa, nutampa ibyo bijumba byose ndabwira Mama ko wansambanyije”. Naho Papa we, inzara imutema amara, ati “ngibyo, byirirere byose”.

Mu byibagirwe rero: Yaba Amarika, yaba Uburaya, Ubufaransa se…nta muzungu watinyuka Pkagame kubera Jenoside… PKagame atinya intambara, yonyine.

b. Paul kagame atinya gusa abantu batekereza nka Sankara…

Kuki? Ibi bikurikira nta muntu n’umwe wabihakana:

Umwuka w’intambara nukwira mu Rwanda, nta mukerarugendo n’umwe uzongera kuhandigiza ikirenge.
Amahoteri agatsiko ka Pkagame kubatse azaturwamo n’imbeba n’imende. Ingagi na zo mu birunga zizigira i Buganda. Amafaranga yose, amadorali 30.000.000, Pkagame amaze kumena muri Arsenal azaba apfuye ubusa.

Nihaba intambara, abaterankunga bose, nta n’umwe usigaye, inkunga zo kuzamura abaturage bazaba bazihagaritse.

Ni ihame ridakuka ko Abanyaburaya, Abongereza n’Abanyamerika … batagomba gutera inkunga igihugu icyari cyo cyose kirimo intambara. Birumvika ko ntawe wakwemera kubaka ibyo azi neza ko buracya byasenywe. Ikindi kandi buri wese muri bampatse ibihugu, mu bihe by’intambara, aba arigushakisha uzatsinda urugamba ngo abe ari we ashigikira (mu bijyanye n’intambara gusa), bityo aho kubaka agafasha gusenya.

Ibihuha by’intambara nibikwira mu Rwanda hose bizatuma abacuruzi bakomeye, ndetse na benshi cyangwa bose mu gatsiko ka Pkagame, bakubura (nettoyer) amabanki yose ari mu Rwanda, utudevize twose turimo batujyana mu mabanki yohanze, bamwe bahunga, abandi bahungisha imiryango yabo ndetse banateganyiriza ejo hazaza.

Buri gihe ni ko bigenda mu gihe cy’intambara. Bityo ifaranga ry’u Rwanda rizahita rigwa hasi cyane, ryibere irinuvo rya Zaïre yo muri za 1990!

Isasu nirivuga, bamwe mu basore n’inkumi bahingiraga agatsiko ka Pkagame bazajyanwa ku rugamba, abandi bihungire maze inzara si ukunuma.

Muri make kandi ku ruhande rumwe, mu Rwanda nihaba intambara, niyo yaba iy’igihe gito cyane, amafaranga yaruswa n’abakobwa b’abanyarwanda Pkagame amaze imyaka 24 aha abanyamakuru b’Isi yose, ba Bill Clinton, Tony Blaire, Buffet, … ngo bamuvuge ibigwi atagira, bizahita biba umuyonga. Naho ku rundi ruhande, ubugome bwe ndengakamere, uko yakenesheje Abanyarwanda, irondakoko yazanye mu Banyarwanda, … n’uko yateguye Jenoside y’ubwoko bwe tutibagiwe n’iy’Abahutu bizahita bishyirwa ku karubanda. Byanze bikunze.

Ngiyo impamvu nyayo Paul kagame yafunguye ziriya mfungwa.

Ubwoba bw’Intambara ya Callixte Sankara n’ Ifungurwa rya Victoire Ingabire na Kizito Mihigo.

Samuel Lyarahoze

Exit mobile version