Site icon Rugali – Amakuru

Dushyigikiye DR KIZZA BESIGYE, INTWARI izahora iratwa n’ urubyiruko rw’Abaharanira Demokarasi muri Afurika.

Twakomeje gukurikiranira hafi akarasisi karanze amatora aherutse kuba mu gihugu cy’abaturanyi cya UGANDA, hari taliki ya 18/2/2016.Twashimye by’umwihariko ibiganiro-mpaka bibiri byahuje abakandida bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika : Icyambere cyabaye taliki ya 15/1/2016, icyakabiri kiba ku itariki ya 13/2/2016. Twaribwiraga tuti wabona igihugu cya Uganda giciye agahigo kikaba intangarugero muri demokarasi, abaturage bagasubizwa uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo abayobozi bashatse binyuze mu matora adafifitse. Twarishukaga ngo wabona Perezida KAGUTA Museveni umaze imyaka 30 yose ku butegetsi noneho yibutse rya jambo rikomeye yavuze mu mwaka w’1986 ngo » Icyorezo gikomeye kizahaje Afurika si abaturage b’ibihugu ahubwo ni abaperezida bihambira ku butegetsi mu buryo buteye isoni « . Twari twaheranywe n’inzozi twihenda ngo n’ubwo Museveni yahindaguye itegekonshinshinga rya Uganda kenshi kugirango arambe ku butegetsi, ubu noneho nk’umukambwe wabonye ibipfa n’ibikira yashyira mu gaciro akereka abanya Uganda n’isi yose ko inyota y’ubutegetsi nayo igira iherezo.

Dr Kizza Besigye

Twarihendaga !
Nk’uko bigaragarira buri wese, Museveni yiyatse amahirwe yo gusezera ku butegetsi mu nzira yari kuzamuhesha icyubahiro mu minsi itari myinshi asigaje kuri iyi si, none ahisemo kwiyandikisha bidasubirwaho ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu badashobotse, barangwa n’ikinyoma gusa, bubakira byose ku kwikunda, igitugu n’iterabwoba, badashishikajwe n’inyungu rusange, batunzwe no gusahura ibya rubanda, bahonyora uburenganzira shingiro bw’abenegihugu, mbese bene babandi bazahora bibukirwa ku mahano y’urukozasoni yaranze ubutegetsi bwabo.
Mu gutekinika amatora yo mu 2016 , mu kogera uburimiro ku mukandida DR KIIZA BESIGYE no guhohotera abo muri Opozisiyo , abarasa, abakubita, abafungira ubusa… Museveni yeretse urubyiruko rwa Uganda ndetse n’urw’Akarere kose k’Ibiyaga bigari ko nta cyizere na gito bakwiye kongera kugirira aba bayobozi bafashe ubutegetsi bamaze kugarika ingogo ! Ahubwo Museveni abaye nk’uhagamariye urubyiruko rukunda Dr KIIZA BESIGYE kurushaho kwisuganya no guhagurukana umuriri bagahangana bagashyirwa bahangamuye ubutegetsi BWIBA AMAJWI izuba riva, bugasuzugura ibyifuzo nyakuri by’abenegihugu.

Dr Kizza Besigye na Museveni
Muri make, ibidakorwa Perezida Museveni ariho akora i Bugande muri iki gihe, bimutesheje agaciro bidasubirwaho ndetse birasa n’ibitangije ibihe bidasanzwe bya Revolisiyo ya rubanda itazabura guhitana umukambwe Kaguta Museveni ndetse n’abandi banyagitugu nka we bo mu Karere.
Nanone kandi byumvikane ko ibiri kubera mu gihugu cya Uganda bifite igisobanuro n’amasomo menshi arenga kure imbibi z’icyo gihugu . Umuryango mpuzamahanga wo warangije kurunguruka umunyagitugu Museveni no kumukura ho amaboko. Ariko igiteye inkeke kurushaho ni uko Urubyiruko rw’ibihugu bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) rwarangije kumva neza ko ari ngombwa kwitabaza INTWARO kugira ngo bariya bategetsi bigize INDAKOREKA n’IBIGIRWAMANA bashobore kwigizwayo no gushyirwa mu mwanya bakwiye .
Umwanzuro

Paul Kagame na sewabo Museveni
Nkatwe twiyemeje guharanira gufasha Abanyarwanda kugera ku mpinduka nziza bakeneye dushyize imbere inzira y’amahoro , turareba tugasanga ibiriho kubera i Bugande bigenura urudutegereje! Niba mu mpera z’umwaka wa 2015, Perezida Pahulo Kagame yarariye isoni akagerageza guhindura Itegekonshinga ( n ‘ubwo byakozwe uko atabishakaga!)kugirango azagwe ku butegetsi, nta cyemeza ko mu matora ya 2017 azibuza kugenza nka Sewabo KAGUTA Museveni ndetse no gukora ibirenzeho kugirango akunde anige ijwi rya rubanda itakimukeneye, bityo akomeze ategeke abatamushaka.Niyo mpamvu rero abifuza kwitangira impinduka nzima mu Rwanda dukwiye gukomeza urugendo nta mususu ariko tukanakura isomo ku biri kubera i Bugande maze tukarushaho kunoza intego n’ingendo kugira ngo tutazatungurwa! Ndongera guhamagarira cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda, ari abari mu gihugu no hanze yacyo, kwitabira  » « RASSEMBLEMENT ANTI-TROISIEME MANDAT » kugira ngo duhamye « Stratégies » zikwiye guhangamura ingoma y’igitugu y’Agatsiko kiyemeje kuduhindura Indorerezi n’Abagereerwa mu gihugu cyacu.
Turashima UBUTWARI bwa Dr BESIGYE n’urubyiruko rwa Uganda rumushyigikiye kandi tukaba tubifuriza ko bakomeza umutsi bagaharanira uburenganzira bwabo batitaye ku bikangisho bya Perezida Museveni kandi ntibakangwe n’ubugome bwose bashobora kagirirwa. Abafaransa babivuze ukuri ngo : « A vaincre sans péril on triomphe sans gloire ». Tubahanze amaso kandi turabashyigikiye.
Padiri Thomas Nahimana,
Umukandida w’Ishyaka ISHEMA na Nouvelle Générationmu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017.

Exit mobile version