Minisitiri Musoni arashinjwa gutwara umugore w’abandi akamutera inda no gusenya urugo rw’undi mugabo (Video). Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, yashyizwe mu majwi n’umuturage umushinja ko yamuvogereye urugo mu gihe undi atari ahari, akamutwarira umugore, akanamutera inda yaje kuvukamo umwana w’umukobwa; byose bikaba byarasigiye uyu mugabo ubukene bukomeye n’ihungabana.
Umuturage ushinja Minisitiri Musoni kumutwarira umugore ni Rtd. Captain Safari Patrick winjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1991 akaza kukivamo mu 2005.
Ni umugabo w’imyaka 47 y’amavuko uvuga mu ijwi rituje; iyo muganira ubona asa n’ufite ibibazo byinshi, bigahuhuka iyo muvuze ibijyanye n’umuryango, dore ko ubona igisa n’amarira azenze mu maso gusa akagerageza kwihangana aseka bisa no kujijisha.
Ubwo yari asezerewe mu gisirikare mu mwaka wa 2005, Capt. Safari yakoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Rwanda, harimo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Minisiteri y’Umutungo Kamere no mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
Nyuma yo gukora muri izi nzego zitandukanye, yaje gufata umwanzuro wo gusezera akazi agamije kubanza gukomeza amasomo kuko yashakaga kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD); maze mu 2012 abyumvikanyeho n’umugore we Kayitesi Immaculate ajya muri Uganda kwiga.
Aha muri Uganda, Rtd. Capt. Safari yigaga ariko anashakisha hirya no hino icyatunga umuryango we wari usigaye mu Rwanda, maze amahirwe aramusekera ku buryo buri kwezi yabonaga icyo yoherereza abe n’uburyo bwo kubasura adasabirije.
Uko yabanye n’umugore we
Uyu mugabo mu 2010, yashatse umugore wa kabiri kuko uwa mbere yari yaritabye Imana amusigiye abana batatu. Yashakaga uwamufasha kubarera no gukomeza gutera imbere nk’umugabo maze niko gukundana na Kayitesi, bemeranya kubana byemewe n’amategeko.
Mu minsi yabo ya mbere urukundo rwari rwose, barebana akana ko mu jisho, Imana ibaha umugisha banabyarana n’umwana. Uwo mwana yaje asanga abandi batatu Safari yari yarasigiwe n’umugore we wa mbere.
Yaciwe inyuma ari ku ishuri
Ubwo yajyaga kwiga muri Uganda, Rtd. Capt. Safari ngo buri kwezi yohererezaga umugore we amafaranga yo gutunga urugo. Gusa ngo guhera mu 2014 yatangiye kumva amakuru mu baturanyi ko hari umuntu ujya mu rugo rwe mu masaha y’ijoro no mu mpera z’icyumweru ari mu modoka y’abayobozi.
Mu buhamya uyu mugabo yahaye IGIHE yagize ati “Naje kumenya inkuru ko hari umuntu usigaye aza iwanjye kuvogera urugo. Nabibwiwe n’abaturanyi babonaga ikimodoka cy’umuyobozi kiza kikinjira mu rugo, bakajya bambwira bati ’iwawe hari umuntu ujya winjira cyane mu masaha y’umugoroba na weekend.’ Sinari nzi uwo ariwe, ndabireka ariko ngarutse mu mpera z’ukundi kwezi mbibaza umugore arambwira ati ’ntawe’, ni inshuti zisanzwe ziza gusura urugo.”
Capt. Safari akomeza avuga ko icyo gihe atigeze aha agaciro ibyavugwaga n’abaturanyi be, gusa yafashe umwanzuro wo kubikurikirana kugira ngo amenye imodoka ikunda kujya iwe bwije hamwe n’iza gutwara umugore we inshuro nyinshi ikanamucyura mu ijoro.
Nk’umuntu wabaye umusirikare, icyari gisigaye ni ugushaka uburyo amenya amakuru y’ibibera iwe byose. Niko kwifashisha abakozi bo mu rugo bakajya bamubwira buri kimwe cyose.
Abo bakozi mu bihe bitandukanye ngo babanje kuyoberwa uwo muntu uza mu rugo rwabo. Ati “ntibahise bamenya uwo ariwe, babonaga imodoka na escort.”
Inshuro nyinshi ngo yabajije umugore we uwo muntu uza mu rugo, ariko aramutsembera. Undi nawe kuko atabonaga amakuru yizewe avuye mu bakozi bo mu rugo, atangira irindi perereza bikubitana n’uko ngo yajyaga ahamagara umugore ashaka kumubaza amakuru y’abana akaza kumva amusubije ko adahari, ko yagiye hanze y’u Rwanda ndetse ngo yigeze no kujya muri Singapore.
Ati “Umunsi umwe naje kuva Uganda nijoro, naje n’indege ya nijoro ngeze mu rugo sinahamusanga. Icyo gihe yaje mu rukerera ndamubaza arambwira ngo yari yagiye gusura inshuti ze zari zifite isabukuru.”
Uko umugore yabonanye na Musoni bwa mbere
Capt. Safari ngo yibuka neza ko umunsi umwe umugore we yigeze kumwaka nimero ya Minisitiri Musoni James, amubwira ko amushaka. Bitewe nuko umugore yakoraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi ngo umugabo ntiyashidikanyije kuzimuha kuko yumvaga ko impamvu iyo ariyo yose yaba amushakira yaba ari iy’akazi.
Nyuma y’iminsi itatu Capt. Safari ahaye nimero ya Musoni umugore we, ngo yahise amubwira ko murumuna we yabonye akazi muri Wasac anamwereka n’ibaruwa ikamuhesha amubwira ko byagizwemo uruhare na Musoni, ‘umwana mwiza’.
Safari ngo ntiyabyitayeho cyane ahubwo yishimiye iterambere rya murumuna w’umugore we, dore ko ariwe wari waramurihiye amashuri.
Mu 2015 nibwo murumuna w’umugore we yabonye akazi muri Wasac, hashize iminsi nawe asezera muri Minagri ku mpamvu atigeze amenyesha umugabo we, ahita ajya gukora muri Kigali Convention Centre mu bikorwa byo kubaka iyi nyubako.
Mu kubaka iyi nyubako, umugore wa Capt. Safari ngo yari ashinzwe abakozi; umwanya avuga ko yabonye abifashijwemo na Minisitiri Musoni James.
Abarinzi bamubujije kongera kwinjira mu rugo rwe
Mu 2016, Capt. Safari avuga ko yageze aho imyitwarire y’umugore we imurenga, bituma yitabaza umuryango ariko ubwo yabibwiraga se w’umugore, bombi yabateye utwatsi.
Nyuma yavuye muri Uganda ageze mu rugo asanga ifoto yabo y’ubukwe yari iteguye mu ruganiriro itarimo, atangira noneho kwitsa cyane ku kubaza umugore umuntu uza mu rugo adahari ariko nabwo biba iby’ubusa ahubwo ‘aransuzugura cyane’.
Mu mpera z’uwo mwaka nibwo ngo yaje kumenya ko umugore atwite inda ya Musoni, ntiyagira ikintu na kimwe abimubazaho kuko ngo yumvaga bitakiri ngombwa kuko muri icyo gihe yari yaramukumiriye mu rugo. Uwo mwana yaje kuvuka muri Werurwe 2017.
Ukundi kwezi yavuye muri Uganda, ageze mu rugo rwe ahasanga abakozi bashinzwe umutekano ba ISCO bamubuza kwinjira, agerageje no guhamagara umugore amutera utwatsi.
Ati “Barambwiye bati wowe ntabwo tukuzi, uwaduhaye akazi ni mabuja wowe ntaho tukuzi. Naragiye njya kurara muri hotel. Icyo gihe byari mu ntangiriro za 2017.”
Bukeye bwaho ngo umugore yaramwitabye kuri telefone amubwira ko yashyize abarinzi ku rugo mu rwego rwo kwirinda abajura baba Kimihurura aho bari batuye, undi amubaza impamvu afata umwanzuro nk’uwo atamumenyesheje ariko ntiyasubizwa.
Mu bihe bitandukanye, Capt. Safari avuga ko yabonye amakuru yemeza ko umugore we yajyanye na Minisitiri Musoni gutembera. Ngo rimwe bagiye mu Akagera Game Lodge bagenda mu modoka ebyiri zitandukanye, Musoni ukwe n’umugore ari mu modoka yihariye y’inkodeshanyo.
Aya makuru ngo yaje kuyahabwa neza n’umukozi wareraga umwana yari yarakuye muri Uganda, kuko ngo yageze mu rugo agasanga nta muntu n’umwe uhari ahamagaye umukozi amubwira ko ariho bagiye.
Abakozi ngo ntibari bazi neza Musoni ariko ngo umwe w’umuhungu yaje kumenya izina rye amubonye kuri televiziyo atungira agatoki Safari.
Yaje kumenya kandi ibya Musoni n’umugore we abibwiwe n’umwe mu bakozi ba ISCO wari ukuriye abarariraga urugo rwe kuko ngo uko uyu mu Minisitiri yageraga muri uru rugo, batangaga raporo.
Urugo rwahombye akayabo
Mbere y’uko ibi bibazo byose bivuka, Capt. Safari avuga ko yumvikanye n’umugore we ku bijyanye no kubaka, n’uko bajya gusaba inguzanyo ya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, batangira kubaka i Rusororo.
Aho yakoreraga muri Uganda, ngo yoherezaga amafaranga ya buri kwezi y’ubwishyu gusa bigezemo hagati banki yaje kumuhamagara imubwira ko umwenda umaze kwiyongera.
Ati “Nabajije umugore impamvu namuhaye amafaranga ntiyishyure banki, aransubiza ngo wagiraga ngo umwana abeho ate?”
Umwenda wariyongereye, umugabo asaba umugore we ko bakwinginga banki ku buryo bigurishiriza umutungo wabo ngo babone ubwishyu aho kugira ngo abe ariyo yigurishiriza ibahe make. Ibi byose umugore yarabyanze.
Inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 106 z’amafaranga y’u Rwanda muri cyamunara yagurishijwe miliyoni 51 nabwo ideni ntiryarangira kuko yasigayemo ibihumbi 500 Frw n’ubu acyishyuzwa.
Avuga ko uko yoherezaga amafaranga yo kwishyura, umugore yayakoreshaga mu bindi harimo n’ibikorwa byo kuvugurura inzu yindi atazi nyirayo iherereye ku Kimihurura bishoboka ko ari iya Musoni.
Kuri we ngo Musoni yamuteje ibibazo byose afite muri iki gihe. Ati “Yarandenganyije mu gihe yari akwiriye kundenganura nk’umuyobozi. Yanteje ibibazo byinshi, yavogereye ubuzima bwanjye, urugo. Ni ibintu bitari bikwiye umuyobozi.”
Umugore yasabye gatanya
Rtd. Capt. Safari yaje gutandukana n’umugore we muri Nzeri 2017 nyuma areze asaba gatanya. Baburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo gusa ngo umugore ntiyigeze agaragara mu rubanza na rimwe kuko yari atwite.
Gatanya imaze kwemezwa, uyu mugore ngo yashinje uwari umugabo we ko yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yakaga inguzanyo. Ni urubanza rwagoranye ndetse Capt. Safari aza gukatirwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshatu.
Yajuririye iki gihano, asaba urukiko kujya kureba inyandiko yakoze we n’uwo bari barashakanye bagiye gusaba inguzanyo kuko ngo bayisinyiye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Ku wa 27 Gashyantare 2018 nibwo yagizwe umwere, ashima ko ubutabera bwashishoje bukarenga ku mwanzuro wari wafashwe n’undi mucamanza ‘byagaragaraga ko hari izindi mbaraga akingira.”
Magingo aya, uyu mugabo asigaye akodesha, yita ku bana batatu b’umugore wa mbere aho arajwe ishinga no kubarihira amashuri, naho ibyo kongera gushaka umugore byo bikaba ari ikizira.
Agira inama abagabo n’abagore kwita ku nshingano z’urugo, bakajya baharanira ko nta nzangano bagirana kuko arizo zituma abantu bicana. Asaba inzego bireba gukora iperereza ku myitwarire ya Musoni kuko itesha agaciro icyizere yagiriwe nk’umuyobozi.
Kuva ku wa Kabiri ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana na Minisitiri Musoni James hamwe na Kayitesi ku mirongo yabo ya telefoni ariko ntibyadukundira kuko batitabye. Hagati aho, igihe cyose tuzavugana nabo tuzabagezaho igice gikurikira cy’iyi nkuru.