Twibuke Bucyana Martin
Amakuru y’iyicwa by’agashinyaguro kwa Bucyana Martin, azwi cyane n’umugabo wabigizemo uruhare rukomeye wakoranaga na FPR bitwaje opozisiyo yarwanyaga Habyarimana, uwo mugabo uyu munsi akaba yarahunze Kagame, atuye m’ubufransa yitwa Ngarambe François akaba umwe mu bayobozi ba Ishakwe-Rwanda Freedom Movement(RFM).
Muri iki gihe cyo kunamira abacu twibuke na Musenyeri Nikwigize Phocas, wishwe amaze gushinyagurirwa maze umurambo we ukazirikwaho amabuye nyuma ugatabwa mu kiyaga cya Kivu.
Nk’uko rero mu mategeko ya leta y’u Rwanda agenga jenoside abivuga; ngo jenoside byatangiye tariki ya 1/10/1990 irangira 31/12/1994. Twibuke abacu bishwe muri kiriya gihe, ndetse n’abakicwa n’uyu munsi kuko FPR yatangije iyo jenoside (1/10/90). Igikomeje icyo gikorwa cy’ubunyamaswa cyo kurya abantu.
Mutabare amazi yarenze inkombe.