Site icon Rugali – Amakuru

DRC: Abaturage b’Abanyamulenge muri Uvira bakomeje guhunga ibitero bya mai mai

Iyi video y’abanyamulenge bari guhunga yanteye kwibaza byinshi ndetse inanyibutsa byinshi harimo uburyo Kagame na FPR banze gutabara abatutsi mu Rwanda ubwo interahamwe zarimo kubatemagura ndetse birazwi ko Kagame yageze aho yanga ko LONI yakohereza abandi basoda avuga ko nta batutsi basigaye bo gutabara. Ahubwo icyo gihe yasabye ko n’abandi basirikari ba LONI bari mu Rwanda bahava bagataha. Ntabwo ngiye kuvuga abasirikari ba France bagiye mu Rwanda muri Turquoise dore ko Kagame na FPR batabashakaga na gato.

Murabyiyumviye namwe ariko ntabwo aribyo gusa kuko Kagame iyo arimo ashaka ko ikintu kiba niyo yaba ariwe wagiteguye niwe uba uwambere gusakuza. Muribuka ubwo yihanukiraga avuza induru ngo mu Burundi hari ubwicanyi ndetse we yise Jenoside nta wundi muntu wigeze agera hageze kandi birazwi ko icyo gihe ariwe wari inyuma y’ubwicanyi n’imvururu zaberega i Burundi.

None se Kagame arihe? Ubu se koko yavuga ko ataziko iyo za Minembwe mo muri Sud Kivu abanyamulenge bamerewe nabi barimo kwicwa? Ubu se tuvuge ko Kagame n’abambari be batarabona iya mashusho koko? Cyangwa abavuga ko aribo bari inyuma baziza abanyamulenge ko banze kubashyigikira mu migambi mibisha yabo ntabwo babeshya. Gusa Kagame na FPR barabeshya kuko ubu bwicanyi bwizi nzirakarengane buzabama ku mutwe.

Exit mobile version