Kuri uyu wa Kane urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise urubanza rwa Dr Niyitegeka aburanamo na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG. Uyu muganga washakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2003 ntabigereho ararega CNLG ko yamwimye amadosiye y’inkiko gacaca kugira ngo asubirishemo urubanza ku byaha bya jenoside. CNLG iravuga ko ikirego cye nta shingiro gifite.
Dr Theoneste Niyitegeka watangiranye ijambo asobanura ikirego cye yabwiye umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko asaba ko yategeka komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG mu mpine ikamuha dosiye y’urubanza rw’inkiko gacaca rwashingiweho mu kumuhamya ibyaha bya jenoside.
Aravuga ko mu bihe bitandukanye yatakambiye CNLG mu nyandiko ayisaba dosiye z’urubanza rwa Gacaca ariko ntiyazimuha. Dr Niyitegeka yavuze ko mu 2016 CNLG yahaye urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye Muhanga impapuro ebyiri gusa muri dosye yose. Aravuga ko kubera iyo mpamvu byatumye atabona ubutabera.
Dr Niyitegeka yabwiye umucamanza ko akurikije ibikubiye muri izo mpapuro ebyiri CNLG yatanze bigaragaza ko nta cyashingiweho mu gufata ibyemezo bimufunga haba mu 2007 ndetse no mu 2008.
Aravuga ko yatakambiye umunyamabanga nshingwabikorwa wari ukuriye inkiko gacaca ku rwego rw’igihugu amubwira ko akeneye kubona dosiye y’urubanza rwe. Uwo ngo yamusubije ko amadosiye yose ahari.
Yisunze inyandiko z’abahanga yagize ati :”Ubutabera butangwa mu izina ry’abaturage nanjye ndi muri abo, bityo rero ni ngombwa ko abaturage bagira uburenganzira kuri ubwo butabera bahabwa. Aravuga ko ikiguzi byasaba cyose yagitanga ariko akabona copy ya dosiye yuzuye ku manza za gacaca zashingiweho bamuhamya ibyaha ubutabera bugatangwa ku mugaragaro.
Impamvu yo gusaba izi dosiye nk’uko byagiye bigenda no mu manza zabanje, Dr Niyitegeka arifuza gusubirishamo urubanza kuko ngo asanga yararenganye.
Me Albert Hakizimana umwunganira mu mategeko yavuze ko impapuro CNLG yatanze zigaragaza ko hari izindi zazibanjirije byanze bikunze.
Na we yisunze amabwiriza ya CNLG ku nkiko gacaca aravuga ko umuntu wese wabayeho umuburanyi afite uburenganzira bwo gusaba inyandiko zigaragaza uko imanza yaburanye zagenze. Yavuze ko basanga izindi nyandiko Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside idashaka gutanga zivutsa uburenganzira uwo yunganira. Asaba ko urukiko rwafata icyemezo gihatira CNLG gutanga izo mpapuro kuko nta mpamvu igaragaza zituma izimana.
Me Bernard Rukumbi wunganira CNLG yabwiye urukiko ko icyo Muganga Niyitegeka yaregeye atari cyo yasabye CNLG. Yavuze ko mu rukiko arega asaba guhatira CNLG gutanga dossier y’urubanza mu gihe ngo yandikiye CNLG muri 2015 asaba copy y’urubanza.
Aravuga ko ikirego cya Dr Niyitegeka nta shingiro gifite. Me Rukumbi yabwiye urukiko ko CNLG yatanze ibyo yabashije kubona.
Yasobanuye ko igisata cari gishinzwe inkiko gacaca igisoza imirimo yayo hateganyijwe uko izo nyandiko za gacaca zizabikwa. Aravuga ko kubera umurundo w’amadosiye ya gacaca byari byoroshye ko zimwe mu nyandiko zitari zibitswe neza zatakara.
Yavuze ko muri CNLG nta mukozi ufitiye inzika Dr Niyitegeka ku buryo yaheraho avuga ko banze kumuha inyandiko z’urubanza rwe.
Yisunze amabwiriza ya CNLG, Me Rukumbi yasobanuye ko ukeneye icyemezo cya gacaca kitagishoboka kuboneka yiyambaza umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze, akamufasha gukora ikirego bundi bushya agaragaza uko ibintu byagenze na we akagishyikiriza umucamanza mu rwego rw’ibanze. Bityo kuba uruhande rurega rutarabikoze ikirego cyarwo ntigifite ishingiro.
Uyu munyamategeko wa CNLG aravuga ko Dr Theoneste yayishoye mu manza bitari ngombwa ayitesha umwanya yagombye kuba ikora ibindi biyifitiye umumaro. Yasoje asaba kuzamuhanisha indishyi y’700.000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Me Hakizimana wunganira Niyitegeka yabwiye urukiko ko kopi ebyiri bahawe na CNLG zigaragaza ko ari impapuro zo mu ikaye CNLG yahinnye izifotora izikuye mu zindi.
Yasabye ko urukiko rwazigerera kuri CNLG ikarwereka aho yakuye izo mpapuro niba nta zindi zahasigaye koko.
Ku ndishyi y’akababaro yasabiwe uwo yunganira, Me Hakizimana aravuga ko Dr Niyitegeka atanga ikirego yigizaga nkana kandi ko niba izo mpapuro za dosiye ye zarabuze si we wabigizemo uruhare. Agasigara yibaza impamvu CNLG yatunga amadosiye atuzuye.
Uwunganira CNLG na we akavuga ko nta kimenyetso uruhande Rwa Dr Niyitegeka rufite kigaragaza ko igihe urukiko rwazasanga dosiye zituzuye byasobanura ko ari CNLG yazizimije.
Amaze kumva impaka z’ababuranyi bombi, umucamanza yavuze ko azazisuzuma akazazifataho icyemezo.
Dr Theoneste Niyitegeka yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2003 akimara gutangaza ko azahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’icyo gihe. Gusa kandidature ye Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda yavuze ko hari ibyo itari yujuje.
Mu 2008 Inkiko gacaca za Gihuma Muhanga zahamije uyu muganga wari usigaye yikorera icyaha cy’ubufatanyacyaha muri genocide zimuhanisha gufungwa imyaka 15. Aregwa ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari barwariye mu bitaro bya Kabgayi Gitarama.
Ni ibyaha avuga ko bishingiye ku kuba atarya umunwa mu kunenga ibitagenda mu butegetsi buriho mu Rwanda.
Mu mwaka washize ni ho yahoze aregera inkiko ko afunzwe binyuranyije n’amategeko avuga nta dosiye igaragara ishingirwaho mu kumufunga. Ni ingingo abacamanza batandukanye bakunze gutesha agaciro.
Hanze y’icyumba cy’urukiko, uyu wari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa n’agakapu k’iroza atwaramo amadosiye amufasha kuburana, yumvikanye abwira abanyamakuru ati “ Mwabibonye namwe ko dufatwa tugafungwa nta dosiye, ati niba koko hari ibyo bashingiraho bamfunga nibabishyire ahagaragara abantu babimenye.”
Inkiko gacaca Niyitegeka yikoma zishimirwa ko zarangije imanza zigera kuri miliyoni ebyiri mu gihe gito ariko zinanengerwa ko zasize uruhuri rw’ibibazo ahanini kubera zakozwemo n’abatari basobanukiwe amategeko. Umucamanza azasoma icyemezo ku itariki 13/07/ 2018.