Site icon Rugali – Amakuru

DR Theoneste NIYITEGEKA NYUMA YO GUFUNGIRWA GUSA GUSHAKA KWIYAMAMARIZA KUBA PEREZIDA WA REPUBULIKA, UBU AKABA YARIMWE UBUTABERA,YATANGIYE IMYIGARAGAMBYO YO KWIYICISHA INZARA!

Amakuru atugeraho dukesha umuntu wizewe ukora mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), aratumenyesha ko uwo ex-candidat Perezida Dr Theoneste NIYITEGEKA kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Mutarama 201, yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwe yavukijwe na komisiyo y’igihugu yo kurwanya jonoside ( CNLG), yimanye dosiye ye ngo abashe gusubirishamo urubanza ku ngingo nshya!

Nkuko bizwi n’abantu bose, Dr Niyitegeka yafungiwe gusa kuba yaratinyutse guhangana na Paul Kagame mu matora! Nkuko bisanzwe iteka, umuntu wese ugerageje guhangana na buriya butegetsi bwa Kigali,ahita ahimbirwa ibyaha akajugunywa muri gereza!

Igitangaje rero kuri ex-candidat Perezida Dr Niyitegeka we nuko yafunzwe hakurikijwe ingingo z’amategeko zitaba mu itegeko ryagengaga inkiko Gacaca! Itegeko n° 16/2004 ryo kuwa 19/06/2004. Akaba yarahanishijwe ingingo ya 11 agaka ka 4. Bakaba abaramuhaye igihano bakurikije ingingo ya 14 agace ka 4 agaka ka 1! Izi ngingo zose zikaba zitaba mu itegeko twavuze haruguru!

Ibi bikaba ubusanzwe bihagije ngo yemererwe gusubirashamo ingingo nshya! Ikibabaje

nuko CNLG yabikijwe amadosiye y‘ababuraniye muri Gacaca, none ahubwo yahindutse urukiko! Ubu ntiyemera gutanga amadosiye cyangwa se yanayatanga ikayatanga ibice! Nyuma yo kwiyambaza urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rukamutera utwatsi rwitwaje ko adafite dosiyer, akandikira CNLG ikamuringana, ubu noneho Dr Theoneste Niyitegeka yafashe icyemezo cyo gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Usibye kuba Dr Niyitegeka akomeje kwimwa uburenganzira bwe bw‘ibanze bwo kuburanishwa mu mucyo, nkuko tubikesha uwo mukozi wa RCS (utarashatse kwivuga izina kubera impamvu z’umutekano we), ubu anafunze binyuranyije nibyo yakatiwe kuko afungiye mu kato kandi ntako yakatiwe!

Ibi byose bikaba bivugwa n’abo banyabubasha nyamara kurundi ruhande komisiyo y’ubumwe n‘ubwiyunge ikaba ivuga ko ubwiyunge bugeze kuri 92%!

Ngayo nguko!

Ibi biri kuba kuri Dr Niyitegeka biragaraza neza umugambi wa FPR wo guheza abantu mu buroko ku maherere dore ko ejobundi mu kiganiro cyanyuze kuri Radio na Television y’u Rwanda ryacitse uwigize inzobere n’umusesenguzi Tom NDAHIRO afatanyije na Dr Jean Damascene BIZIMANA umuyobozi mukuru wa CNLG, bivugiye ko abahaniwe icyaha cya jonoside bagakwiye gugwa mu buroko cyangwa banarekurwa ntibajye mu bantu ngo kuko benshi ari abanyabwenge kandi hakaba hari impungenge ko abana babo barimo kwiga bashobora kuzihimura!!!

Iyi myigaragambyo ubusanzwe imenyerewe mu bihugu byateye imbere mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu! Ubu se maye Dr Niyitegeka biragira icyo bihindura ra? Cyangwa baramuhuhura!? Birabe ibyuya.

John Tabaro

Exit mobile version