Site icon Rugali – Amakuru

Dr. Sezibera Richard ngo yaba yaritabye imana leta ya Kagame ikaba ibihisha

Sezibera Richard

Amakuru agera kuri Rugali Kandi ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na WhatsApp ndetse akaba yahise no mu kinyamakuru kitwa Command1post cyandika mu cyongereza nuko Dr. Sezibera Richard yaba yaritabye imana ariko leta ya Kagame ikaba ikomeje kubigira ibanga rikomeye.

Amakuru atugereho nuko umuryango n’inshuti za Sezibera batazi iyo ari ndetse bakaba barabangiye no kuba bamusura. Nkuko tubizi ko ibinyamakuru mu Rwanda bitigenga kandi bikaba byandika inkuru leta ya Kagame yahaye umugisha nuko ibi binyamakuru babibujije kugira icyo bandika kuburwayi bwa Sezibera naho arwariye cyangwa ari niba koko yaba yaritabye iya rurema. Aho kubinyuza mu binyamakuru mu Rwanda, Kagame yahisemo wa muzindaro we Jeune Afrique yandikishamo maze yemerara isi n’abanyarwanda ko ibyavuzwe n’abamurwanya atari ibihuha ko Sezibera arwaye.

Iki kinyamakuru cya Jeune Afrique ntikigeze kivuga indwara Dr. Sezibera arwaye naho arwariye. Ikindi nuko na Minisiteri ayoboye yaryumyeho ubu Budome umwuzukuru wa Ngurube Olivier Nduhungirehe wagirango ubu niwe wagiye mu mwanya wa Sezibera.

Inshuti n’umuryango wa Dr. Sezibera wakamejeje ngo urashaka ko leta ya Kagame ibabwira aho Richard Sezibera ari, icyo arwaye niba arebye cyangwa atarebye. Ikintu kizewe kandi leta ya Kagame itazabasha guhindura Sezibera naramuka apfuye cyangwa agakira, nuko byamenyekanye ko yaherewe uburozi muri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza. Mukomeze mukurikire Rugali niba mukeneye kumenya amakuru ya Sezibera.

Exit mobile version