Site icon Rugali – Amakuru

Dr. Sezibera ku gitanda mu mujyi wa Nairobi amaze gutamikwa uburozi na DMI yabitegetswe n’umwicanyi Paul Kagame

Byanditswe na Rpf Gakwerere

Dr Richard Sezibera ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umwe mu Bakuru b’ishyaka rya Sekibi RPF. Igihe RPA/F yashozaga intambara yo kwibohora mu ntangiriro z’umwaka wa 1990, Dr Richard Sezibera yari ashinzwe ubuvuzi muri iryo shyaka ryigometse, nyuma y’intambara mu 1994, Dr Richard Sezibera yahawe ipeti rya Majoro. Guhera mu 1994 kugeza ubu, Dr Richard Sezibera yakoreye iyo sisteme ya Sekibi mu mirimo itandukanye.

Mu 2011, Dr Richard Sezibera bamujugunye hanze bamugira minisitiri w’ubuvuzi nyuma y’intambara ndende Jannette Gasana Kagame yashoje afatanyije na Gen Jack Nziza bageraho bumvisha umwicanyi Paul Kagame kwigizayo DR Richard Sezibera bakamusimbuza uwo Janette Gasana Kagame yari yaragize igikinisho- Agnes Binagwaho, unugore w’igishegabo washyizwe muri uwo mwanya atari ukubera awukwiye cg abifitemo uburambe ahubwo yahashyizwe nk’igikoresho cyo gusahura umutungo w’iyo minisiteri.

M’Ukwakira 2018, nibwo unwicanyi Paul Kagame yagize Dr Richard Sezibera Minisitiri w’ububanyi n’amahanga amusimbuza Louise Mushikiwabo uherutse kugirwa umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ibuhugu bivuga ururimi rw’igifaransa na Emmanuel Macron.

Nyuma yo gushyirwaho, Dr Richard Sezibera yibwiye ko gushyiraho impinduka muri minisiteri y’ubuzima bizayihindura isura. Yashatse guhindura imikorere y’ububanyi n’amahanga itandukanye n’abamubanjirije. Icyo Dr Richard Sezibera yirengagije n’uko minisiteri y’ububanyi n’amahanga iri mu maboko y’urwego rw’iperereza kuva imyaka n’imyaka. Ni akarima ka DMI, abaminisitiri bose bayiyobora bagendera kumabwiriza ya DMI.

Impamvu ebyirj zatumye Louise Mushikiwabo atinda muri iyi minisiteri n’uko yari yaremeye kuba igikoresho cya DMI akaba yari afite ubucuti budasanzwe n’umwicanyi Paul Kagame, ubwo bucuti budasanzwe bwari ubwo mu buriri akaba yaragombaga gushimisha urwo ruzingo rw’umunyagitugu.

Icyatumye Dr Richard Sezibera agirana amakimbirane na DMI n’umwicanyi Paul Kagame

Mu kwezi kw’ukwakira 2018, nyuma yo kugirwa Minisitiri w’ubuzima, Dr Richard Sezibera yazanye amatwara mashya, icya mbere kwari ukwibagirwa imikoranire ya RNC na P5 nkaho bitakiriho. Kuri we kwirirwa bavuga imikoranire ya RNC na P5 bibaha ingufu n’isura bidasanzwe.

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru nka Minisitiri w’ububuanyi n’amahanga, abanyamakuru bamubajije icyo ataekereza ku mikoranire ya RNC na P5 we abasubiza ko atazi ayo mashyaka ko u Rwanda rutagomba guta igihe ku mashyaka yatsinzwe. Dr Richard Sezibera itumanaho araryumva cyane, kuvuga neza cyangwa nabi RNC na P5 ni ukwamamaza ayo mashyaka.

Ariko mu nyuma yaho buri bucye ari ubunani, unwicanyi Paul Kagame yaraye yamamaza RNC ijoro ryose. Umwicanyi Paul Kagame ageze aharindimuka kuburyo bya bikinisho n’ibikoresho bye bitakimwumva.

Mu kuzana amatwara mashya muri MINAFET  byari iby’igihe gito mbere y’uko Dr Richard Sezibera ashyirwa iruhande, ariko nta wakekaga ko umwicanyi Paul Kagame yagezaho gushaka kumwica nyuma y’uko yakoreye iyo sisisteme ya sekibi n’ubwitange bwinshi.

Uko ibihe byagiye bishira, Dr Richard Sezibera yatangiye guteshwa umutwe n’iyo minisiteri iyobowe na sekibi. Ntabwo yari yishimiye na gato uburyo ibinyamakuru by’umwicanyi Paul Kagame kihandagaje kigatuka kikanasebya uwari minisitiri muri Afurika y’epfo – Lindiwe Sisulu, nyuma y’imbaraga yaramaze gushyira mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’Afurika y’epfo wari wajemo agatotsi.

Dr Richard Sezibera ntiyari yishimiye na gato umubano w’u Rwanda na Uganda. Akimara kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagerageje gufungura ibiganiro hagati ya minisiteri ye n’iya Sam Kahamba Kutesa, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda. Ariko byaje kuba iby’ubusa kuko yagombaga kugendera ku mabwiriza ya DMI ishyigikiwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Dr Richard Sezibera yarakajwe n’ibitutsi, agasuzuguro byaturutse i Kigali binyuze muri DMI – Umwicanyi Paul Kagame yifatiye kandi ayoboye itangazamakuru k’ubuyobozi bwa Kampala. Uko Dr Richard Sezibera yagiye avumbura ko ari igikoresho kidafite ubushobozi ubwo ari bwo bwose byarushagaho kumurakaza.

Kubera iki DR Richard Sezibera yatamitswe uburozi

Agahugu k’infunganwa – Rwanda, aho buri wese aneka mugenzi we. N’igihugu aho umubyeyi aneka abana be yibyariye n’abana bakaneka ababyeyi. Igihugu aho abashakanye banekana n’abaturanyi bakanekana. N’igihugu gisa nka Korea y’Amajyaruguru. Nyuma y’amezi macye muri MINAFET amaze no kubona uburyo ububanyi n’amahanga bwa leta ya Kagame bushingiye kwiterabwoba, kwicana no kubeshya; Dr Richard Sezibera yarushijeho gua umutwe no kwitotomba ariko ibi akabikora ari kumwe nabo m’umuryango we.

Uwaduhaye amakuru twizeye wo muri DMI yavuze ko umwe muri uyu muryango we wafashe icyemezo cyo kumutangaho raporo yahawe G2/DMI. DMI nayo imenyesha umwicanyi Paul Kagame uburyo Dr Richard Sezibera afata amabwiriza ya DMI kubyerekeranye n’ububanyi n’amahanga n’uburyo atishimye. Icyari gihangayikishije umwicanyi Paul Kagame n’uburyo Dr Richard Sezibera yari abanye na Perezida Museveni. Dr Richard Sezibera yaganiriye n’umwe mubo mu muryango we wamuvuyemo uburyo yaratewe isoni n’amagambo n’ibitutsi Kigali ituka Perezida Museveni n’umuryango.

Umwicanyi Paul Kagame amaze kumenya ko umwe mu ba minisitiri be ari ku ruhande rwa Perezida Museveni, ibyo byari bihagije kuri Dr Richard Sezibera ko yarenze umurongo waciwe n’umwicanyi. Nk’uko uduha amakuru y’imvaho wo nuri DMI yabivuze, nta rindi perereza ryabaye umwicanyi Paul Kagame yahise aha amabwiriza umwicanyi we Brig Gen Dan Munyuza yo kwica bucece Dr Richard Sezibera.

Uko byagenze

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi 2019, Dr Richard Sezibera yakoze uruzinduko mu Bwongereza no mu Bufaransa. Nk’uko bivugwa n’uduha amakuru muri DMI twizeye, Dr Richard Sezibera yaherewe uburozi mu Bwongereza icyo gikorwa kikaba cyari kiyobowe na Jimmy Uwizeye, umunyamabanga wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda mu Bwongereza. Jimmy Uwizeye ni umwe mu bakozi ba DMI wabujijwe kongera kwinjira muri Uganda mu kwezi kwa cumi na kumwe 2006 kubera ibikorwa bye bitaziguye, yaje kwoherezwa mu Bwongereza muri misiyo yo kwagura ibikorwa bya DMI mu Burayi cyane cyane mu Bwongereza no mu Bufaransa.

Dukurikije amakuru twahawe n’uduha amakuru muri DMI, yari yagiye mu Bwongereza guhura n’abahagarariye umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza kugira ngo baganire k’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda kubera u Rwanda rwatowe n’umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza kuzakira inama yabyo izaba mu kwezi kwa gatandatu 2020 (CHOGM).

Mu gihe yari mu Bwongereza, uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza – Yamina Karitanyi yatumiye Dr Richard Sezibera gusangira ifunguro rya nimugoroba ku biro by’Ambassade. Twibuke ko Yamina Karitanyi yazamutse mu nzego za RPF kubera ubucuti yari afitanye na nyakwigendera Jack Nziza, ntabwo aruko yari abifitiye ubumenyi cyangwa ubushobozi. Nkuko amakuru atugeraho ni muri iryo funguro Dr Richard Sezibera yaherewe uburozi .

Avuye mu Bwongereza, Dr Richard Sezibera yagiye mu Bufaransa mu kandi kazi niho yatangiriye kumva imbaraga nke, kubabara munda, aho agereye i Kigali yaramaze kuremba. Dr Richard Sezibera ntiyongeye kuboneka mu ruhame cyangwa ngo ajye ku kazi kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi 2019.

Umwicanyi Paul Kagame yategetse ko bamuha ubumuhuta ariko Imana iracyari ku ruhande rwa Dr Richard Sezibera. Sisiteme ya Sekibi yakoreye igihe kirekire yari yimye umuryango we uburenganzira bwo kujya kumuvuza hanze ariko bumaze kubona ko arembye bubemerera kujya kumuvuza mu bitaro bya Aga khan i Nairobi ariko buzi ko atazakira. Ariko aracyahumeka mu bitaro bya Aga Khan aho ari kurwana n’ubuzima kubera inyama nyinshi zo munda zanduye.

Uduha amakuru muri DMI twizeye avuga ko abaganga bo muri Aga Khan bagiriye inama umuryango wa Dr. Sezibera kujya kumuvuriza muri Singapore cyangwa mu Buhinde aho yabonana n’abaganga b’inzobere ariko leta ya Sekibi yanze gutanga uburenganzira bwo kumujyana kwivuza muri ibyo bihugu. Ubu Dr. Sezibera akaba amerewe nabi cyane bakaba bakeka ko ashobora no kubura ubuzima bwe igihe icyo aricyo cyose.

Icyitonderwa: Ushobora gusoma inkuru za Robert Patrick Fati Gakwerere kuri Facebook ye cyangwa kuri blog ye rpfgakwerere.org.

Ariko mwe muri mu Rwanda, bog ya blog rpfgakwerere.org DMI ya Kagame yarayiborotse kuburyo idafunguka keretse ukoresheje bwa buhanga bita VPN.

Exit mobile version