Dr Sezibera yashimangiye ko ibibazo hagati y’u Rwanda, Uganda n’u Burundi ‘bituruka ahandi’. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse na Uganda ukirimo agatotsi gaterwa n’ibibazo bitaruturukaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cya mbere kuva yaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwifuza kunoza umubano na Uganda ibibazo abanyarwanda bahura nabyo bigakemuka.
Ati “Umubano ntabwo umeze neza, turifuza ko umera neza kurushaho. Hari ibibazo muzi. Ibibazo by’abanyarwanda bajya muri Uganda bakahagirira ibibazo, ibibazo by’abandi bantu bifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari hariya […] ibyo ni ibibazo bihari twifuza ko byakemuka kugira ngo umubano urusheho kuba mwiza. Ibyo bibazo ntibiduturukaho bituruka ahandi.”
Minisitiri Dr Sezibera yavuze ko mugenzi we wa Uganda, Sam Kuteesa, aherutse mu Rwanda azanye igisubizo cya Perezida Museveni kigenewe Perezida Kagame ku bijyanye n’ibibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.
Icyari kiri muri ubwo butumwa bwa Sam Kuteesa, yavuze ko atakivuga mu itangazamakuru gusa “Icyo nababwira ni uko ibyo bibazo bitakemutse, kandi turi gushaka uko twabikemura.”
Dr Sezibera, yakomeje avuga ko ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, nta gishya kiragaragara kuko ibibazo bimaze iminsi bigihari kandi bidaterwa n’u Rwanda.
Ati “Ntabwo umeze neza ku mpamvu zidaturuka ku Rwanda. U Burundi bufite ibibazo byabwo rimwe na rimwe rugerageza gushyiramo u Rwanda ariko twebwe ibibazo biba mu Burundi ni iby’Abarundi. Umubano ntabwo umeze neza ku mpamvu zidaturuka ku Rwanda, zituruka ku Burundi.”
IGIHE