Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Dr Niyitegeka Theoneste yimwe uburenganzira bwo kugemurirwa n’umuryango we. Bashaka kumuroga!

Dr Niyitegeka Theoneste yimwe uburenganzira bwo kugemurirwa n’umuryango we muri Gereza ya Nyakiriba aho bamwimuriye bamuvanye muri Gereza ya Mpanga.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyakiriba yamwambuye ikibari kimuha uburenganzira bwo kugemurirwa kuko afite uburwayi bukomeye bwagaragajwe na muganga w’inzobere none agiye kwicwa n’inzara.

Ikibari yagihawe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa mu Rwanda. Dr Niyitegeka akatiye imyaka 15 y’igifungo akaba ashinjwa ibyaha bya Jenoside abamuzi neza bahamya ko ari ibyaha by’ibifitirano bishingiye kuri politike kuko yigeze kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Nkusi Uwimana Agnes