Nyuma yaho Dr.Niyitegeka Theoneste atanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ruri mu mugi wa Muhanga ko yakatiwe akanafungwa hadakurikijwe amategeko urubanza rwe rwahawe itariki ya 17 Gicurasi 2017 ko aribwo ruzaburanishwa.Uru rubanza ruzatangira saa mbiri za mu gitondo.
Dr.Niyegeka umunyapolitiki utavugarumwe na leta ya Kigali yahimbiwe urubanza rwa ngondagonde mu mwaka wa 2007 hifashishijwe inkiko gacaca nyuma yaho leta yari yaragerageje kumucecekesha ariko akanga guceceka kandi abona rubanda irenganywa inahutazwa bitagira akagero. Dr.Niyitegeka kandi yibasiwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR nyuma yaho atangiye kandidature mu matora ya perezida wa repuburika mu mwaka wa 2003 kuburyo yashyizweho iterabwoba rikomeye n’imodoka ye igatwikwa n’abiswe abagizi ba nabi ariko benshi bakaba baraketse ko byaba byari mu mugambi wo kumutera ubwoba ngo ahunge ariko yanga gusiga rubanda mu kaga ahubwo yiyemeza kubabara narwo kugeza ubwisanzure bubonetse.
Dr.Niyitegeka ari mu bantu bakatiwe n’inkiko gacaca igihano cy’imyaka 15 yose nyamara nta mushinja numwe wigeze ugaragara mu rubanza umushinja icyaha icyo aricyo cyose kuburyo yabaye umwere inshuro ebyiri zose ariko kuko umugambi wari uwo kumushyira mu gihome hifashishijwe inteko idasanzwe imuhamya icyaha.
Dr.Niyitegeka Theoneste nubu CNLG yamwimye dosiye ye ngo abashe kugaragariza inkiko zisanzwe akarengane yahuye nako.
Nonese uru rukiko haba hari icyo rwaba rwiteguye kumunarira mu gihe n’ubundi ikitwa ubwigenge bw’inzego bukunze kunengwa mu Rwanda?
Boniface Twagirimana