Dr Niyitegeka akomeje kwibaza impamvu umuntu abona urubanza rumufunze ari uko aburanye na Leta y’u Rwanda?

Yanditswe na Nkusi Uwimana Agnes

Dr Niyitegeka Theoneste yongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza aregamo Komisiyo y’igihugu yo kurwana Jenoside(CNLG) kuko yamwimye inyandiko y’urubanza rumufunze kugira ngo abashe gukora ubujurire budasanzwe bwo gusubirishamo ubwo rubanza ingingo nshya dore ko iyo Komisiyo ari yo ibitse imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca harimo n’urwo yaburanye kuwa 05 Gashyantare 2008 akaba ari rwo rwatumye ajya muri Gereza.

Twabibutsa ko Dr Niyitegeka yamenyekanye cyane mu mwaka w’2003 ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ntibyamuhiriye kuko nyuma yaje kugerekwaho urusyo rwa Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 15, amaze imyaka cumin’ibiri irengaho amezi muri Gereza ya Mpanga.

Akomeje kwibaza impamvu umuntu abona urubanza rumufunze ari uko aburanye na Leta y’u Rwanda?????
Urubanza rwa Dr Niyitegeka Theoneste ntirwaburanishijwe uyu munsi kuko umwunganira mu mategeko yagaragarije Urukiko ko arwaye rwahise rusubikwa rukaba ruzasubukurwa kuwa 14 Kamena 2018 saatanu i Nyamirambo