Site icon Rugali – Amakuru

Dr Mushimiyimana Isaie wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe mu ntebe iwe yapfuye.

Dr Mushimiyimana Isaie wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe mu ntebe iwe yapfuye.

Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) witwa Dr Mushimiyimana Isaie yasanzwe mu ntebe iwe mu rugo yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021. Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera Dr Mushimiyimana Isaie w’imyaka 48 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Cyabagarura Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, yatangiye kumenyekana neza mu ma saa tatu z’ijoro(21h00) zo kuri uyu wa Gatanu ubwo byahwihwiswaga na bamwe mu batuye muri Cyabagarura bavugako ngo ashobora kuba yapfuye mu ma saa kumi n’ebyiri(18h00) ariko ntibihite bimenyekana.

Amizero.rw yagerageje kuvugana na bamwe mu baturanyi be ariko ntibagira amakuru batanga kuko bavugaga ko nabo bari kubyumva gutyo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura bwana Niyoyita Ally yatwemereye ko ayo makuru ari kuvugwa ari yo, ko nabo bamaze kubimenya kandi umurambo ukaba wajyanwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango hakorwe isuzuma hamenyekane icyaba cyamuhitanye.

Amakuru avuga ko ngo mu masaha y’umugoroba umugore wa nyakwigendera yagiye kwisukisha umusatsi asiga umugabo we mu rugo ari muzima, ndetse ngo no mu gihe yari muri Salon bari kumusuka Dr Isaie (nyakwigendera) yamuhamagaye kuri telephone amubaza niba barangije kumusuka. Gusa ngo atashye ageze mu rugo, yasanze umugabo we ari mu ntebe mu nzu yashizemo umwuka, nawe ngo agwa mu kantu kuko atiyumvishije iby’urwo rupfu ngo niko guhuruza inzego z’umutekano.

Dr Mushimiyimana Isaie yize Microbiology muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Jain ku mugabane wa Aziya. Kuva mu 2009, Dr Isaie yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri ubu akaba yigishaga mu ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’amatungo rya Busogo, CAVM yahoze ari ISAE Busogo iherereye i Busogo mu Karere ka Musanze.

Exit mobile version