Site icon Rugali – Amakuru

Dr Léon Mugesera niwe uzicyo yashatse kuvuga ntitukamuvugire amagambo atavuze ku Kabaya

Dr Léon Mugesera yanze kwerura ku ijambo ryo ku Kabaya, avuga ko ryasesenguwe nabi. Dr Léon Mugesera uheruka guhamwa n’ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu, yasubiye imbere y’urukiko rw’ubujurire aburana ku cyemezo cy’urukiko cyo muri Mata 2016.

Mugesera yavuze ko mu icarubanza ryo ku wa 15 Mata 2016, mu mbwirwaruhame yavugiwe ku Kabaya mu 1992 hari aho umucamanza yagiye yandika amagambo y’ibice, ahandi hagashyirwa utubago dutatu tugaragaza ko “hari amagambo urukiko rwagiye rusimbuka kandi akomeye.”

Umucamanza yabajije Mugesera ko agitangira urubanza, yavugaga ko imbwirwaruhame iburanwa atari iye, atazi n’uwayivuze, amubaza niba uyu munsi ayemera. Mu gihe yatsimbarara avuga ko atari iye, hamenyekana niba arimo kuburanira uwayivuze no gushaka gusesengura ibyo uwo muntu yashakaga kuvuga.

Yasubije ati “Igisubizo nshobora gutanga, icya mbere ni uko nta muntu ndimo kuburanira, icyo ndagisubije, ntawe ndimo kuburanira. Icya kabiri ni uko iki ari ikimenyetso cyazanwe, kikaba kiri no mu icarubanza. Icya gatatu, ntabwo ndimo gusesengura iri jambo nta nubwo ndi kurisobanura.”

Kuba ari we wavuze iri jambo cyangwa atari we yanze kugira icyo abivugaho.
Yashimangiye ko icyo yasubiza gusa “iki ni ikimenyetso cyazanwe n’abandeze banyakubahwa bacamanza. Icyo kimenyetso rero ngomba kugira icyo nkivugaho.”

Yanenze urubanza yakatiwe

Iburanisha rya none ryagombaga kugaruka ku ngingo Mugesera ashingiraho ajurira, avuga ko mu nyandiko ica urubanza hari amagambo yakoreshejwemo, ugasanga interuro yanditse igice kandi ngo kuyandika uko yakabaye byari gutanga ikindi gisobanuro, cyashoboraga kuganisha ku wundi mwanzuro. Ni ibyo yise charcuterie.

Yavuze ko ibyo urukiko rwabikoze nko kuvuga ngo “Mugesera murangize!”

Yatanze urugero ahavuzwe ko yasabye ko bakora lisiti z’abantu bohereje abana mu Nkotanyi. Mugesera yavuze ko byari biteganyijwe mu gitabo cy’amategeko ahana, ngo “Azahanishwa urupfu umuntu wese uzafata abasirikare ashatse mu giturage hose ashaka abana abaha ingabo z’amahanga zitera Repubulika”.

Yabihuje n’uyu munsi avuga ko nk’abantu bohereza abana muri FDLR, babiryozwa, ndetse ngo hari imanza zabo zabaye.

Mu isesengura ry’iri jambo ryo ku Kabaya kandi ngo ntabwo hahawe agaciro aho avuga icyo yise imigeri MDR na PL, na FPR, “hamwe na rya shyaka ryitwa PSD” na PDC, byateraga muri icyo gihe. Mugesera yavuze ko ingingo yavugwaga yari amatora, ntaho bihuriye na Jenoside yahamijwe.

Mugesera yanavuze ko muri iyo mbwirwaruhame hanakomojwe kenshi ku byavuzwe n’abandi (icyo yise citation), ku buryo ngo nabyo urukiko rwagombaga kuba rwarabibonye, ko atari amagambo bwite.

Yanageze ahavuzwe ngo “Mu Ivanjili biranditse ngo ‘Nibagukubita urushyi ku itama rimwe uzatege irindi bakubiteho’. Njye mbabwiye ko iyo vanjili yahindutse muri Muvoma yacu, nibagukubita urushyi ku itama rimwe, uzabatere ebyiri ku rindi hanyuma biture hasi ubutazazanzamuka.”

Ni ibintu ngo byari “inziganyo”, bivuze ko ari ikintu cyashoboraga kubaho bitewe n’ikindi cyabaye. Nyamara ngo mu kumuhamya ibyaha urukiko rwarebye icyashoboraga kuba, rwirengagiza icyagiteye.

Yavuze ko hari hameze nk’ubukangurambaga mu baturage (icyo yise pétition), atari ugukangurira abantu jenoside ahubwo ari demokarasi. Byongeye, ngo yasabaga abaturage kuba maso bijyanye n’umwuka wa politiki wari mu gihugu kuko cyari cyatewe n’Inyenzi ziturutse hanze y’igihugu.

Yakomeje ati “Nyakubahwa perezida nkaba nababwira ko ibi bijyanye n’intambara, inyandiko yabyo narangije kuyigeza ku rukiko, harimo aho Museveni ubwe arabyivugira, yabivugiye i Bruxelles ku wa 10 Ukwakira 1990, ati abo ni Imena mu ngabo zanjye, ati ingabo ziri hariya ntabwo zizabashobora, kandi koko niko byagenze.”

Yavuze ko icyo yashimangiraga ari uko igihugu cyari cyatewe n’abantu bitwaje intwaro, ku buryo byari ngombwa kwirwanaho, ibyo yise “légitime defence.”

Mugesera ati “Ibyanogowemo aho imbere n’ibyanogowemo aho inyuma byari kugeza ku mwanzuro utandukanye n’uwatangajwe.”

Yashinjwe kubebera ku magambo akomeye

Umushinjacyaha yavuze ko na mbere hose Mugesera yavuze ko ijambo ryo ku Kabaya ryahinduwe, abajijwe icyongewemo, avuga ko ijambo yavugiye ku Kabaya ataryibuka.

Ngo yakabaye yemera ko ijambo ari irye cyangwa akarihakana, ariko arihakanye ntakwiye kugira ubureganzira bwo kugaragaza icyo uwarivuze yashakaga kuvuga.

Umushinjacyaha yavuze ko Mugesera nubwo yavuze ko asubiza ku mbwirwaruhame kuko ari ikimenyetso cyatanzwe, bidafite ishingiro kuko mu rubanza ntiharegwa ijambo, haregwa uwarivuze.

Yavuze ko ibyo Mugesera avuga ko byari mu ijambo rigarukwaho byarebaga amatora cyane kuko harimo iryo jambo inshuro 17, atari byo kuko bibaye kubara amagambo, umuzi w’imbwirwaruhame waba Inyenzi kuko zivugwamo inshuro 27.

Yagarutse ku buryo Mugesera yakomoje ku magambo yoroheje agize imbwirwaruhame ye, akomeye ari nayo agize ibyaha akayasimbuka.

Yavuze ko nubwo hari aho yavuze amalisiti y’abantu bohereje abana bagombaga gushyikirizwa ubutabera, yanirengagije ko mu ijambo hakurikiraho ko mu gihe ubucamanza butagikorera abaturage, “icyo gihe ni ukuvuga ko twebwe abaturage bwagombye gukorera tugomba kwikorera, izo ngegera tukazitsemba.”

Yibajije niba kwita abantu ingegera zigomba gutsembwa, bihuye n’amatora.

Yongeyeho andi magambo Mugesera yirinze kuvuga nko kuba hari abantu bazanyuzwa muri Nyabarongo, akaba ntaho abona Urukiko rw’Ubujurire rwahera ruvuga ko iyo mbwirwaruhame yarebaga amatora.

Mugesera yasabye urukiko rw’ubujurire gutegeka urukiko rwaciye urubanza kurusubiramo kandi rugaha agaciro ingingo rwari rwirengagije mbere.

Gusa Me Rudakemwa Jean Felix umwunganira, yavuze ko icyo akosora ari uko urukiko rwajuririwe rwabona amakosa yakozwe mu rwego rwa mbere nk’uko yagaragajwe, maze rukayakosora, ragatanga ubutabera bunoze.

Mugesera yanenze abatangabuhamya

Indi ngingo yashingiweho Mugesera ajurira, harimo irebana n’abatangabuhamya, ariko yavuze ko atiteguye kuyisobanura neza, asaba ko yagarukwaho mu iburanisha ritaha.

Gusa yavuze ko abatangabuhamya bamushinjura batigeze bumvwa n’urukiko, rugafata icyemezo rugendeye ku batangabuhamya b’uruhande rumwe.

Yavuze ko hari abatangabuhamya ubushinjacyaha bwitwaje nyamara batazi Mugesera Léon ku maso akurikije ibyo yababajije, ndetse ngo benshi mu byo bavuze ni ibinyoma.

Yatanze urugero rw’uwavuze ko yari ku Kabaya, ariko amagambo yavuze ko yari aya Mugesera ntaho ahuriye n’ijambo ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko, bikaba ngo ari ibimenyetso bibiri bivuguruzanya. Ni ibintu byatumye Mugesera asaba ko urubanza ruhagarara nubwo bitakunze.

Yanavuze ko mu batangabuhamya hafi 50 bashatswe n’ubushinjacyaha, abagera kuri 20 bashyikirijwe urukiko, nawe asaba umwanya ngo akoreshe iyo nzira, urukiko rubanza kumusaba urutonde rwabo, asaba ko rwaba ruretse kwerekwa ubushinjacyaha ariko ruratangazwa, bituma hari bamwe batewe ubwoba.

Yatanze urugero rw’Umunya-Canada inzego z’ubutasi z’icyo gihugu zagiye kubwira ngo nareke ibyo bintu, batinya “inzego z’iperereza z’u Rwanda.”

Iburanisha ryasubitswe, rizakomeza ku wa Mbere tariki 22 Kamena 2020, saa tatu za mu gitondo, hasobanurwa byimbitse inenge Mugesera yabonye mu batangabuhamya.

 

Dr Leon Mugesera akomeje kuburana mu bujurire

 

Exit mobile version