Site icon Rugali – Amakuru

Dr. Kayumba yavuze ko Polisi ya Kagame yica none igiye kumukurikirana. Harya Dr. Gasakure yishwe nande?

Polisi igiye gukurikirana Dr Kayumba ushinjwa kuyiharabika. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igomba gukora ibishoboka igasubiza ku murongo Dr Kayumba Christopher, uvugwaho ubusinzi inshuro nyinshi, ndetse mu bihe bitandukanye akaba yaragiye ashinjwa gushaka guhangana n’uru rwego rw’umutekano.


Dr Kayumba asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu butumwa polisi yanyujije kuri Twitter yagize iti “Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Nta gusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.”

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Dr Kayumba yifashishije twitter, yanditse ubutumwa bukomeye avuga ko buri gihe iyo atwaye imodoka, polisi imuhagarika ‘ikamuhimbira ibyaha’. Avuga ko polisi yamushatseho amakosa guhera mu 2012.

Mu magambo akomeye yakoreshaga ashinja Polisi y’u Rwanda ibyaha bitandukanye, yavuze ko nta bwoba afite, ati “muzi aho ntuye, mwaza mukantwara.”

Ku wa 29 Nzeri 2018 ni bwo Dr Kayumba yavuze ko ahohoterwa n’abapolisi bamurega ubusinzi n’ibindi byaha.

Kuri Twitter ye yagize ati “Polisi y’u Rwanda imaze igihe kirekire imbuza gutwara imodoka nisanzuye. Buri gihe iyo ntwaye bampimbira ibyaha, bagatwara imodoka yanjye.”

Aya magambo Polisi y’Igihugu yahise iyamagana isobanuro ko inshingano zayo ari ugufasha abari mu gihugu itarobanuye.

Polisi yamusubije ko “Imodoka ya Kayumba yafashwe mu gikorwa cyo gushaka abatwara basinze. Ibi bikorwa bigamije gukumira impanuka no kubungabunga ubuzima bw’abaturage n’ibindi byakwangirika bitewe n’ ubusinzi.”

Ubutumwa bwayo bukomeza buvuga ko “Polisi y’Igihugu ishinzwe ababa mu Rwanda bose. Niba wumva warenganijwe n’abapolisi ushobora kwitabaza Urwego rugenzura abapolisi, Urw’Umuvunyi cyangwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).”

Dr Kayumba arashinjwa guharabika Polisi y’Igihugu

 

Exit mobile version