Site icon Rugali – Amakuru

Dr. Kayumba Christopher yatawe muri yombi. Twizere ko batazamwica nka Kizito, Jay Polly n’abandi benshi

Dr Kayumba Christopher

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Dr. Kayumba Christopher akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeli 2021. Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yari yatumijwe kuri RIB, akitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.

Ni ibyaha ashinjwa ko yakoze mu bihe bitandukanye mu 2017 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera aho atuye.

Yatangiye gukorwaho iperereza bwa mbere muri Werurwe 2021 ubwo hatangiraga kumvikana inkuru y’uko hari abakobwa barimo abari abanyeshuri be muri Kaminuza y’u Rwanda yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Icyo gihe Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, yareruye avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba.

Ntarindwa yavuze ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ati “Ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”

Yongeyeho ati “Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.”

RIB yatangaje ko nyuma y’igihe kirekire ikora iperereza rishingiye ku birego byatanzwe n’abagore babiri mu ntangiriro za Werurwe, yahisemo ko Dr Kayumba akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Umuvugizi wa RIB, DrMurangira B. Thierry ati “Nyuma y’iperereza rirerire ryakozwe hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho, RIB yafashe icyemezo ko akurikiranwa afunzwe.”

Kuki Kayumba atakurikiranywe ari hanze nk’uko byari byaragenze mbere?

Dr Murangira yatangarije IGIHE ko ubwo muri Werurwe uyu mugabo yatumizwaga ngo yisobanure, byabaye ngombwa ko akurikiranwa ari hanze kuko hari hagikusanywa ibimenyetso.

Ati “Nk’umuntu ukekwaho ibyaha nka biriya biremereye yagombaga kuza akisobanura. Ariko icyo gihe ibimenyetso ntabwo byari bihagije, hagombaga gukorwa iperereza ryimbitse rikagaragaza ukuri kw’ibyabaye”

Yakomeje avuga ko hari ingingo z’ingenzi zashingiweho mu gufata umwanzuro wo gufunga Dr Kayumba. Izo zirimo uburemere bw’icyaha n’isubiracyaha.

Ati “Umuntu uregwa ibyaha nka biriya biremereye igihe cyose hari ibimenyetso bidashidikanywaho akurikiranwa afunze.”

Ku bijyanye n’isubiracyaha, yavuze ko Dr. Kayumba ari umuntu wakunze kurangwa n’ibikorwa byagiye bigongana n’amategeko kandi ko bimwe yabihaniwe.

Ati “Rero hari impungenge ko ashobora kotsa igitutu abatangabuhamya cyangwa se agakora n’ibindi. Dushingiye ku bimenyetso bihari bidashidikanywaho no kuba aregwa n’abantu batandukanye, Ubugenzacyaha bwafashe umwanzuro ko akurikiranwa afunzwe.”

Ubwo byamenyekanaga muri Werurwe ko hari abakobwa bahohotewe na Dr Kayumba, we ubwe yagiye mu itangazamakuru avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano ko iyo baza kuba barahohotewe koko, bari kuba barabivuze bikiba.

Kuri iyi ngingo, Dr Murangira yasobanuye ko ibi byaha byo gusambanya ku gahato akenshi uwabikorewe afata igihe cyo kwiyakira mbere yo gutobora ngo avuge.

Ati “Turabimenyereye, uwakorewe bene iki cyaha afata igihe cyo kubanza kubitekerezaho, bishobora gufata igihe kirekire akazageraho agafata umwanzuro wo kubivuga. Gutinda gutanga ikirengo rero biterwa n’impamvu nyinshi, zirimo izo gutinya ingaruka zavamo nko guhabwa akato muri sosiyete cyangwa gutinya ko abantu babimenya.”

Kayumba atawe muri yombi nyuma y’igihe gito ashinze ishyaka yise RPD (Rwandese Platform for Democracy). RIB isobanura ko ibyaha akurikiranyweho ntaho bihuriye no kuba yarinjiye muri politiki.

Dr Murangira ati “Ntabwo RIB iyo iri gukurikirana ibyaha ibaza niba ukekwa ari mu ishyaka cyangwa se ari umunyapolitiki. Icyo tureba ni ibyaha tukabikurikirana nta bwoba nta n’igitutu.”

Hashize iminsi RIB ita muri yombi abantu bakurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Dr Murangira yavuze ko ari gahunda uru rwego rwihaye yo kutabyihanganira.

Ati “Ntabwo ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina tubyihanganira, bigomba gucika uko byagenda kose [Zero Tolerance to GBV Crimes].”

Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, aherutse kubwira IGIHE ko yakiriye ikirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”

Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

Source: Igihe

Exit mobile version