Site icon Rugali – Amakuru

Dr. Kambanda ku rubanza rwa Olga: abishe Olga ngo bari basanzwe bakoresha drugs ku bakobwa

Dr. Kambanda ku rubanza rwa Olga: abishe Olga ngo bari basanzwe bakoresha drugs ku bakobwa

Mu kiganiro Dr. Kambanda yagiranye na Jean Paul Turayishimye ku rubanza rwa Olga yavuze ko urukiko ngo rwagendeye kuri raporo y’abaganga. Ese rwaba ruzi itegeko rya mbere mu rukiko ko kintu cyose cyabereye hanze y’urukiko kitemerewe kuzanwa mu rukiko nk’ikimenyetso? Kubera iki? Ukizanye uba ugiye kwambura uregwa uburenganzira bwo kwiregura kandi umuntu wese uregwa mu rubanza afite uburenganzira bwo kwiregura. Muri make ico bignze gutyo uba urangije urubanza uregwa atariyabona umwanya wo kwiregura.

Ikindi Dr. Kambanda ati Umuganga ntabwo yemerewe gutanga umwanzuro kucyaba kishe umuntu. agendeye kubyo yabonye. Yemerewe kuvuga ibyo yabonye ariko ntatange umwanzuro uwo ariwo wose ku cyatumye umuntu apfa.

Yongeyeho ko n’uwo muganga aba atari mu rukiko ngo bamuhate ibibazo barangiza bakagendera kuri iyo report muganga yakoze maze mugahana umuntu? Ntimuzi niba muganga yaranabeshye!!!

Dr. Kambanda yanavuze ko bavuga ko abo bahungu basanzwe babikora n’abandi bakobwa!!! Ngo birazwi ko batera ibiyobyabwenge abakobwa ngo hari n’abashoboye kubacika. Yibajije ikibazo ati kuki RIB ifata abantu bose ikabapima ibiyobyabwenge kuki itapimye bariya basore bishe Olga? Kuki RIB itavuga abo bakobwa bandi bacitse bariya basore kandi bahari?

Dr. Kambanda yanzuye ko urukiko rurimo rutegekwa ibyo rugomba gukora hakaba harimo n’ubumenyi buke bw’abacamanza. Ikibazo cy’ubumenyi mu bucamnza kirakabije mu Rwanda!!!

Case ya Olga irababaje cyane#kagame#olga#drkambanda#jeanpaulturayishimye#nasagambe#gasagure

Exit mobile version