Twongere dushimire Jean Paul turayishimiye kutuzanira Prof. Kambada mu kiganiro ke baherutse kugirana kw’isesengura ry’urubanza rwa Kagame na Amb Eugene Gasana. Prof. Kambanda yavuze uburyo izo manza zihenda kubera zibera muri muri Leta Zune Ubumwe z’Amerika aho Amb Eugene Gasana atuye.
Prof. Kambanda ati Kagame akoresha amafaranga menshi y’abacitse kw’icumu. Yongeyeho ko Kagame ameze nk’IKIRYABAREZI. Prof. Kambada ati amafaranga Paul Kagame amaze gutakaza mu rubanza rwe na Amb Eugene Gasana ngo ashobora kubaka ibitaro muri buri District y’u Rwanda. Ati bariya bana b’abakobwa bakoresha muri ayo mabi yose babahemba urusenda. Ati reba nka Miss Rwanda bahaye mission yo kubeshyera Prince Kid aho ari.