Dr. Kambanda yavuze ko Rusesabagina naramuka aguye mu Rwanda Kagame azabibazwa kandi icyo cyaha bazakimukurikiranaho. Ubusanzwe muri Amerika iyo ubujije umuntu gufata imiti ye kandi ariyo yari imutunze bikamuviramo gupfa nta kindi bakurega uretse ubwicanyi. Kagame niyitegura ikindi kirego igihe Rusesabagina azaba yamuguye mu maboko ye.
Imitego bishyizemo bananiwe kuyivamo niyo mpamvu bakosoza amafuti andi mafuti. Kagame yiyibagiza ko yambaye umubiri uzasubira aho wavuye mu gitaka. Aho bigeze rero nta garuriro yamurekura atamurekura byose ni kimwe azakurikiranwa. Dr. Kambanda ati byari koroha iyo aza guhita amurekura ariko ubu amazi yarenze inkombe.