Site icon Rugali – Amakuru

Dr Jean Baptiste NZAYISENGA aranyomoza ibyamuvuzweho

Dr Jean Baptiste NZAYISENGA

Bavandimwe bayobozi ba Rugali dukunda mbanje kubasuhuza: Mugire Amahoro y’ Imana.

Mbanje kubashimira kandi umurego n’umurava mugaragaza mukutugeza amakuru ashyushye areba akarere kacu. Gusa rero ibyambayeho ejo bijyanye n’iriya video navuze hejuru byanteye kwibaza cyane !

Dore uko bimeze:
Nijye Dr Jean Baptiste uvugwamo. Nyamara rwose uwo muntu  Makuza wo muri ambassade  bantwerera ko twaba tugirana amanama ya rwihishwa sinzi ni uko asa. Amazina narayumvise kenshi ariko sinari nahura nawe, sinari navugana na we, sinari nicarana cg ngo yewe duhurire no kuri Telefone. Sinumva rero impamvu umuntu yakwihandagaza akanshyira ku rubuga gutya atari ubugome cg urwango. Njyewe umurwanashyaka mu b’ibanze akaba ari njye ujya kugambanira bagenzi banjye…?

Byankomerekeje!
Sinemeza ko uwabyanditse duhuje umugambi wo kwibohora. Niba atari ikigoryi gikoreshwa n’umwanzi kubera inda (Ufite inyungu mu macakubiri n’ iryana ryacu!) cg ni igicucu kirenzwe n’ amashyari.(ariko na byo bitagombye kuko nta butegetsi cg ubuyobozi ndangamiye – icyo nifuza ni ukwibohora!)

Nkaba rero rwose mbisabira ko mwamusaba gukora “edit” akankuramo video ikabona igasakazwa dore ko rwose ibisigayemo bikenewe. niba ari umugabo kandi akanshaka agasaba imbabazi tugakomezanya urugamba. Byaba bitabaye ibyo video mukayihagarika burundu.
Kandi rwose  transparency ishobotse mu kaduhuza numva bya kuraho urwikekwe , amazimwe!

Mbaye mbashimiye mbifuriza ibihe biza byo kwitegura no guhimbaza Pasika
Stay safe from CoViD -19.
Jbn

Dr Jean Baptiste NZAYISENGA
Consultant Surgeon
University Teaching Hospital
Honorary Lecturer
University Of Zambia,
School Of Medicine
Nationalist Rd – Lusaka
 
Honorary lecturer
Levy Mwanawasa Medical University 
Great East Rd – Lusaka 
Zambia
Phones:
+260 955 777794

+260 977 777794


PS:In this story my  name and my home address are spelt out yet:

1. I have no idea of what is being said about me – Fabricated   lies, talking about secret meetings with a person I have never known /met.

2. It sites me in a malicious conspiracy plot to kill my friends… It is unjustifiable lie aiming to divide and rule

3. It maliciously endangers my life as it antagonises me with worldwide feared regime and individuals that are capable of eliminating me physically

4.The writer is anonymous

I seriously beg to be removed in this story or remove it all together.
Thank you in advance.
Jbn
Exit mobile version