Bavandimwe bayobozi ba Rugali dukunda mbanje kubasuhuza: Mugire Amahoro y’ Imana.
Mbanje kubashimira kandi umurego n’umurava mugaragaza mukutugeza amakuru ashyushye areba akarere kacu. Gusa rero ibyambayeho ejo bijyanye n’iriya video navuze hejuru byanteye kwibaza cyane !
Dore uko bimeze:
Nijye Dr Jean Baptiste uvugwamo. Nyamara rwose uwo muntu Makuza wo muri ambassade bantwerera ko twaba tugirana amanama ya rwihishwa sinzi ni uko asa. Amazina narayumvise kenshi ariko sinari nahura nawe, sinari navugana na we, sinari nicarana cg ngo yewe duhurire no kuri Telefone. Sinumva rero impamvu umuntu yakwihandagaza akanshyira ku rubuga gutya atari ubugome cg urwango. Njyewe umurwanashyaka mu b’ibanze akaba ari njye ujya kugambanira bagenzi banjye…?
Byankomerekeje!
Sinemeza ko uwabyanditse duhuje umugambi wo kwibohora. Niba atari ikigoryi gikoreshwa n’umwanzi kubera inda (Ufite inyungu mu macakubiri n’ iryana ryacu!) cg ni igicucu kirenzwe n’ amashyari.(ariko na byo bitagombye kuko nta butegetsi cg ubuyobozi ndangamiye – icyo nifuza ni ukwibohora!)
Nkaba rero rwose mbisabira ko mwamusaba gukora “edit” akankuramo video ikabona igasakazwa dore ko rwose ibisigayemo bikenewe. niba ari umugabo kandi akanshaka agasaba imbabazi tugakomezanya urugamba. Byaba bitabaye ibyo video mukayihagarika burundu.
Kandi rwose transparency ishobotse mu kaduhuza numva bya kuraho urwikekwe , amazimwe!
Mbaye mbashimiye mbifuriza ibihe biza byo kwitegura no guhimbaza Pasika
Stay safe from CoViD -19.
Jbn
+260 977 777794
1. I have no idea of what is being said about me – Fabricated lies, talking about secret meetings with a person I have never known /met.
2. It sites me in a malicious conspiracy plot to kill my friends… It is unjustifiable lie aiming to divide and rule
3. It maliciously endangers my life as it antagonises me with worldwide feared regime and individuals that are capable of eliminating me physically
4.The writer is anonymous